sangiza abandi

ICPAR yamuritse raporo yerekeye imicungire irambye y’ibidukikije mu rwego rw’imari

sangiza abandi

Urugaga rw’Ababaruramari b’Umwuga mu Rwanda (ICPAR) bafatanije n’ikigo cyo mu Bwongereza Gishinzwe Ababaruramari, ACCA (Association of Chartered Certified Accountants),  ku wa 5 Werurwe 2026, rwamuritse raporo y’inyigo zakozwe mu Rwanda yerekeye imicungire irambye y’ibidukikije mu rwego rw’imari ‘yakozwe na Sustainability Working Group Africa (SWGA).

Iyi raporo igamije gusobanura uko ibigo byatangiye gukurikiza amabwiriza mpuzamahanga ya ISSB (International Sustainability Standards Board), hagamijwe kongera ubumenyi no kubaka ubushobozi.

 Igamije kandi kugaragaza imbogamizi n’amahirwe ibyo bigo bihura na byo muri uru rugendo.

Iyi raporo yerekana imikorere myiza n’amasomo y’ingenzi yakuwe ku bigo byatangiye gushyira mu bikorwa ayo mabwiriza, no gushishikariza abandi gutangira urwo rugendo .

Umuyobozi Mukuru wa ICPAR,Amin Miramago, yavuze ko ibi bizabafasha kurushaho  gutanga za raporo mu buryo burambye, harengerwa ibidukikije mu rwego rw’imari.

Ati “ Niba ndi nka RITCO ivuga ngo turashaka kugabanya ibyuka bihumanya, uriya mwuka kugira ngo uwupime, ntabwo ari akazi k’ababaruramari. Bizamusaba kwitabaza umunjeniyeri kugira ngo amuhe imibare ifatika. Ni ibintu bisaba ubufatanye butandukanye. “

Akomeza ati “Niba tugiye mu burobyi, ugomba kwitabaza abo bantu bazi ibyo bintu. Ni urugendo ruba rutoroshye. Ariko ni ngombwa kuko iyi Isi ni iyacu, ni twe tugomba kuyibungabunga ku buryo n’abadukomokaho bazasanga imeze neza.”

Uwamahoro Christine, wo muri ICPAR, ugize akanama kashyizweho ,avuga ko iyi raporo izafasha ababaruramari bo mu Rwanda mu kurushaho kunoza inyigo zagiye zikorwa  hagamijwe kurengera ibidukikije mu rwego rw’imari.

Ati “ Ku mubaruramari w’umwuga, icyo iyo raporo izamufasha ni uko  izamufasha kumenya uko yatangira niba ataratangira ngo ajye mu rugamba rugamije gutegura no gutanga raporo zijyanye n’iterambere rirambye, akabikora mu buryo bujyanye n’ibisabwa n’amabwiriza ngenderwaho ajyanye n’iterambere rirambye (Sustainability Standards) ndetse n’amahame ya ESG muri rusange. “

Avuga ko mu Rwanda ibigo nka BRD , I&M Bank Rwanda na East Africa power Rwanda, ari bimwe mu bigo byagize uruhare mu nyigo z’ubushakashatsi zakozwe n’ itsinda rya Sustainability Working Group Africa (SWGA) nk’uko bigaragara muri iyi raporo.

ICPAR ifite uruhare rw’indashyikirwa mu guteza imbere itangazwa rya raporo z’ibaruramari rirambye mu Rwanda, nk’intego y’igihugu yo gushyigikira imikorere y’ubucuruzi irangwa n’ubunyangamugayo no gukorera mu mucyo.

Ifasha ibigo n’abanyamwuga kwitegura neza kugira ngo babashe gukurikiza ibisabwa ku rwego mpuzamahanga mu gutanga raporo z’imari irambye, mu gihe nanone bunganira intego z’u Rwanda zo kugera ku bukungu burambye.

Iyi gahunda ya Sustainability Working Group Africa (SWGA) yashyizweho ku bufatanye hagati y’ikigo cyo mu Bwongereza gishinzwe Ababaruramari, ACCA (Association of Chartered Certified Accountants) ndetse n’ishyirahamwe ry’abacungamari muri Afurika (PAFA)  (Pan African Federation of Accountants) .

Umuyobozi Mukuru wa ICPAR,Amin Miramago
ICPAR yamuritse raporo yerekeye imicungire irambye y’ibidukikije mu rwego rw’imari

Photos:

Photos:

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

Amakuru Aheruka