Ikoranabuhanga risigaye ari inkingi ya mwamba mu buzima bwa muntu aho muri muri iki gihe rikomeje guhindura imikorere n’imibereho ya buri munsi y’abantu haba mu kazi, mu rugo ndetse no mu buzima busanzwe ku buryo hari ibintu umuntu yikoreraga kandi abishoboye ariko kuri ubu akaba atakibyikoza.
Ushobora kuba hari igihe wari warafashe nimero za telefone mu mutwe z’abavandimwe, inshuti, cyangwa abaturanyi bawe ku buryo washoboraga kuba ubitse nka 10 cyangwa 20 kandi uzivuga mu mutwe nta gushidikanya. Muri iki gihe ariko, kubaza umuntu nimero ya muganga we, inshuti ye magara, cyangwa n’iy’umwana we, akenshi bisaba ko abanza kuyishaka muri telefone.
Ibi bigenda bigaragara mu buzima bwa buri munsi, aho abantu benshi bamenyereye kubika nimero, aderesi n’andi makuru muri telefone, aho kuyafata mu mutwe.
Abashakashatsi bagaragaza ko ikoranabuhanga rituma amakuru aboneka mu kanya gato, ariko rishobora no guhindura amakuru duhitamo gufata mu mutwe.
Ibi bifitanye isano n’ikizwi nka Digital Amnesia, aho ari iki ikibazo cyo kwibagirwa amakuru yoroheje kuko ubwonko buba buzi ko abitswe mu bikoresho by’ikoranabuhanga nka telefone cyangwa kuri interineti bityo aho gufata mu mutwe amakuru, ahubwo bukibuka aho ayo makuru aherereye.
Ikigo mpuzamahanga gikora ubushakashatsi ku by’ikoranabuhanga n’umutekano wa mudasobwa, Kaspersky Lab, cyakoze ubushakashatsi bwagutse ku bihumbi by’abantu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Burayi ngo harebwe uko ikoranabuhanga rihindura imikorere y’ubwonko ku bijyanye no kwibuka ndetse no gufata mu mutwe.
Ibyavuye muri ubwo bushakashatsi byagaragaje ko 71% by’ababyeyi babajijwe, batashoboraga kwibuka nimero za telefone z’abana babo mu gihe 87% batashoboraga kwibuka nimero z’ikigo cy’ishuri abana babo bigaho batarebye muri muri telefone.
Bwagaragaje kandi ko 53% by’abantu batibukaga nimero za telefone z’abo babana mu nzu, aho 60% muri bo bibukaga nimero y’umurongo wa telefone yo mu rugo bakoreshaga ubwo bari bafite imyaka 10 cyangwa 15. Mu gihe 51% batibukaga nimero za telefone zo ku kazi kabo.
Ubushakashatsi kandi bwagaragaje ko hafi kimwe cya gatatu cy’ababajijwe batashoboraga kwibuka nimero za telefone z’abo bashakanye batabanje kureba mu bikoresho by’ikoranabuhanga.
Ibi bisobanura ko umuntu ashobora kutibuka nimero ya telefone, ariko akibuka ko yayibona mu bubiko bwa telefone ye. Mu buryo nk’ubwo kandi ashobora kutibuka amakuru yose yasomye, ariko akibuka urubuga cyangwa porogaramu ashobora kongera kuyasangaho.
Abashakashatsi basobanuye ko interineti ishobora gukora nk’ububiko bw’amakuru bwo hanze y’ubwonko, aho umuntu yishingikiriza ku makuru abitswe n’ibikoresho aho kuyafata mu mutwe.








