sangiza abandi

Imirwano ikomeye yubuye mu mujyi wa Uvira muri Kivu y’Epfo

sangiza abandi

Imirwano ikomeye yongeye kubura hagati y’umutwe wa AFC/M23 n’ingabo za Leta ya Repubulika iharanira demukarasi ya Congo (FARDC),zifatanyije n’ingabo z’uburundi, abarwanyi ba FDLR ndetse na Wazalendo mu misozi ya Kaziba iherereye muri teritwari ya Walungu muri Kivu y’amajyepfo.

Amakuru aturuka ahabereye imirwano yemeza ko yatangiye ku wa mbere,tariki ya 01/12/2025, mu masaha y’umugoroba,ubwo FARDC n’abambari bayo bagabaga igitero kigamije kwambura AFC/M23 uburenganzira bwo kugenzura agace ka Kaziba n’inkengero zako.

Perezida w’umutwe wa M23  Bertrand Bisimwa yatangaje ko ibi bitero byabereye icyarimwe mu byerecyezo bya Katogota-Luvungi,Kaziba – Haut Plateaux,Tchivanga – Hombo na Kasika – Mwenga

Imirwano yakomeje kugera mu gitondo cyo ku wa kabiri, aho yageze mu misozi ya Kaziba igana mu cyerekezo cya Uvira.

Aho iyi mirwano iri kubera ni ku mupaka uhuza teritwari ya Walungu niya Uvira,mu misozi y’ingenzi mu bikorwa bya gisirikare.

Amakuru aturuka mu baturage baho yemeza ko AFC/M23 ikomeje gusubiza inyuma izi ngabo za leta n’abafatanyabikorwa bazo.

Kurubu imirwano irakomeye mu misozi ya Kaziba ariko nubwo ubu AFC/M23 irimo kurusha imbaraga iri huriro rirwanira leta ya RDC niryo ryayigabyeho iki gitero gikomeye.

Mu gihe iyi mirwano ikomeje, hanavugwa igitero giturutse i Uvira cyakozwe n’abarwanyi barenga 500 ba Wazalendo berekeje i Katogota mu rwego rwo kurwanya AFC/M23,Kurubu, abo barwanyi bageze mu gace ka Luvungi mu kibaya cya Rusizi.

Iyi mirwano ije mu gihe umutekano mu burasirazuba bwa RDC ukomeje kubura by’umwihariko muri Kivu y’amajyepfo harimo kurushaho kugaragara ibimenyetso by’intambara ikomeye.

Photos:

Photos:

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

Amakuru Aheruka