sangiza abandi

Imvugo z’urwango ni kimwe mu bidindiza ibikorwa byo kubungabunga amahoro: Minisitiri Nduhungirehe

sangiza abandi

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yerekanye ko ibikorwa byo kubungabunga amahoro muri ibi bihe bikomwa mu nkokora n’imvugo z’urwango bityo ko hakwiye kugira igikorwa.

Ni ubutumwa yatangiye i Rabat muri Maroc, mu nama yo ku rwego rw’Abaminisitiri yiga ku bikorwa byo kubungabunga amahoro mu bihugu bihuriye mu Muryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa, OIF.

Iyi nama yabaye iya kabiri yo ku rwego rw’Abaminisitiri ku kubungabunga amahoro mu bihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa OIF, aho yari yitabiriwe n’intumwa zaturutse mu bihugu 62 harimo na ba Minisitiri 26.

Minisititi Nduhungirehe yagaragaje ko muri ibi bihe ibikorwa byo kubungabunga amahoro birushaho guhura n’imbogamizi zirimo intambara zahinduye isura, kwiyongera kw’imitwe yitwaje intwaro, ikoreshwa ry’abacanshuro, ndetse n’ikwirakwizwa ry’amakuru ayobya binyuzwa ku ikoranabuhanga rigezweho.

Amb. Nduhungirehe yasabye ko hashyirwaho ingamba zikomeye zo kurwanya amakuru ayobya n’imvugo z’urwango zikwirakwizwa hagamijwe guhungabanya umutekano w’ingabo ziri mu bikorwa byo kubungabunga amahoro n’umutekano w’abaturage.

Yasabye ko hakwiye kurebwa ubundi buryo bwo kubungabunga amahoro, avuga ko ubusanzwe bukoreshwa budahagije ngo buhangane n’imitwe itemewe ikomeza kuvuka buri munsi.

Yagize ati “Hakwiye kurebwa ubundi buryo bushya bwo kubungabunga amahoro bujyanye n’ubukoreshwa n’imitwe itemewe n’abacanshuro, rero ingabo ziri mu butumwa bwa Loni zikwiye guhabwa ubushobozi bwisumbuye bwo guhangana na bo.”

Amb.Nduhungirehe yagaragaje ko u Rwanda rutanga umusanzu mu kubungabunga amahoro binyuze mu bufatanye na Loni cyangwa mu bw’ibihugu nka Centrafrique na Mozambique, runashimangira ko ubwo bunararibonye bukwiye gukoreshwa mu gushyiraho ingamba nshya muri OIF.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Jean-Noël Barrot, yashimye uruhare rw’ibihugu by’Afurika by’umwihariko Maroc n’u Rwanda ashimangira ko u Bufaransa buzakomeza gushyigikira amahugurwa n’ubushobozi bw’ingabo z’ibihugu bya OIF kugira ngo zibashe gukora neza.

Umunyamabanga Mukuru wa Loni, António Guterres, yashimiye ibihugu bitoza kandi bigatanga ingabo  mu bikorwa byo kubungabunga amahoro, ashimangira ko mu gihe Isi ikomeje kurangwa n’amakimbirane, ubutumwa bw’amahoro bukeneye inkunga ihamye y’amafaranga n’ibikoresho biturutse mu bihugu bigize Loni.

Minisitiri Nduhungirehe yagarafgaje ko imvugo z’urwango ari kimwe mu bidindiza ibikorwa byo kubungabunga amahoro

Photos:

[fluentform id="3"]