sangiza abandi

Ingabo za FARDC zirashingwa kuvogera urwuri rwa Katumbi

sangiza abandi

Imiryango ibiri itegamiye kuri Leta uwitwa Justice ASBL n’uwitwa IRDH ikorera muri RDC yamaganye Leta ya Kinshasa yohereje abasirikare bayo mw’isambu ya Moïse Katumbi Chapwe umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi no gusahura imitungo ye.

Tariki ya 23/04/2025, ni bwo izi ngabo zo kwa perezida Felix Tshisekedi zoherejwe mu isambu ya Moïse Katumbi izwi nka “Ferme Futuka” iherere ahitwa Kipushi mu ntara ya Haut-Katanga.

Usibye sosiyete sivili n’umunyakuru witwa Saleh Mwanamilongo, yarabitangaje akoresheje urubuga rwa x, yemeza ko ari Leta yohereje izo ngabo muri iyi sambu.

Iyo sambu ikaba ikorerwamo ubuhinzi, ubworozi ndetse ifite n’ahakorerwa ibikorwa remezo kuko harin’irerero ry’umupira w’amaguru.

Uyu mu nyamakuru yagaragaje kandi ko leta kohereza ingabo muri iyo sambu biri mu rwego rwo kwibasira Katumbi n’abo bakorana .

Iriya miryango iharanira uburenganzira bwa muntu ivuga ko Leta kohereza ingabo muri iyo sambu bifatwa nko gutera ubwoba Katumbi no kwibasira abatavuga rumwe n’ubutegetsi kandi ko binyuranyije n’amategeko.

Ndetse andi makuru avuga ko izo ngabo zoherejwe muri iyo sambu zigikambitse imbere yayo, ariko ko nubwo nta mitungo irimo zangije, zituma abaturage batabasha kujya kuzana iby’ibanze bakeneye by’umwihariko amazi yo kunywa.

Iyi miryango yasabye Leta gukura izo ngabo mu isambu ya Moïse Katumbi ndetse no kumusubiza indi mitungo ye yagiye ifatwa harimo n’imodoka.

Moïse Katumbi ni umuntu uzwi cyane muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo kuri ubu ayoboye ishyaka rya Assemble Pour la Republique, akongera akaba nyiri kipe y’umupira w’amaguru ya TP Mazembe, ari nawe uyiyoboyeyigeze kuyobora n’intara ya Katanga.

Leta kohereza abasirikare mu isambu ya Futuka si ubwa mbere bibaye kuko no mu 2016 byarakozwe, ndetse nabagerageje gukurikirana icyo kibazo batawe muri yombi.

Custom comment form

Amakuru Aheruka