sangiza abandi

Ingabo za SADC zikomeje kwinangira gutaha

sangiza abandi

Mu bigo by’ingabo za SADC i Goma byasanzwemo abasirikare ba Leta y’i Kinshasa (FARDC) n’aba Wazalendo bagera ku bihumbi bitanu, bikaba byahise bifatwa nk’ubugambanyi  ndetse n’itaha ryizi ngabo bikomeza kubera ihurizo M23.

Mu kwezi kwa gatatu nibwo abayobozi ba AFC/M23 bagiranye ikiganiro n’abayobozi bahagarariye abagaba bakuru b’ingabo zo mu muryango wa SADC.

Mu masezerano bagiranye M23 yemeye ko izafasha ingabo za SADC ziri muri RDC gutaha mu bihugu byabo, zikajyana n’intwaro n’ibindi bikoresho byagisirikare ariko zigasiga ibikoresho bya gisirikare by’ingabo za Congo.

Ibi byaje kuzamo agatotsi nyuma yaho M23 ishinje ingabo za SADC kugira uruhare mu bitero iherutse kugabwaho mu mugi wa Goma.

Ubwo M23 yafataga umugi wa Goma FARDC na Wazalendo barenga 15.000 bahungiye mu bigo by’ingabo za SADC biherereye muri uyu mugi.

Byaje kuba ngombwa ko M23 ibasangamo inasaka muri ibyo bigo kugira ngo abo bari guteza umutekano muke bakurwemo.

Ibi kandi bibaka bibaye mu gihe SADC yari yasabye u Rwanda guha inzira ingabo zayo ziri mu burasizuba bwa Congo mu gihe zizaba zitashye, ibintu u Rwanda rwemeye.

Ariko kandi izi ngabo za SADC nubwo zemeye guhagarika ubutumwa bwayo nta kintu na kimwe kigaragara ko izo ngabo zizava vuba mu mujyi wa Goma, ahubwo zikaba zikomeje gushinjwa na M23 kugira uruhare  mu bikorwa bihungabanya umutekano mu bice M23 igenzura.

Bivugwa ko SAMIDRC  gucumbikira ingabo za Congo biri mu rwego rwo kugira ngo babategure kugaba ibitero kuri M23, uyu mugambi ukaba ushobora kuba urimo na FDLR na Wazalendo nkuko byagaragaye mu gitero giheruka.

Bivugwa kandi ko na Monusco icumbikiye ingabo za Congo zatsinzwe zigera ku 1700 mu gihe izigera ku 3000 ziri mu butumwa bwa SAMIDRC ari zo ziri i Goma ariko hari benshi bakaba baragiye basohokamo ku bufasha bwizi ngabo mpuzamahanga.

Custom comment form

Amakuru Aheruka