Mugihe Taliki ya 18 Gicurasi hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’ingoro z’umurage, Ingoro Ndangamurage y’Amateka y’Imibereho y’abanyarwanda iherereye mu karere ka Huye yasuwe n’abantu 1502 umunsi umwe gusa.
Kuri uyu munsi mpuzamahanga hahise yashyirwaho gahunda yp ku zizsura ku buntu guhera saa tatu za mu gitondo (9h00′) kugera saa kumi n’imwe z’umugoroba (17h00′), ahaherereye ingoro z’umurage mu gihugu zose zirasurwa ku buntu.
By’umwihariko ingoro Ndangamurage y’Amateka y’Imibereho y’abanyarwanda iherereye mu karere ka Huye, inteko y’umuco yatangaje ko iyi ngoro yasuwe n’abantu 1502 umunsi umwe gusa.
Yatangaje ko mu bayisuye harimo abanyeshuri 1403 bagizwe n’abaturutse ku bigo by’amashuri birimo E.P Ikibondo, Montfort Nyanza, New Vision Ngoma, ESCLMN Nyanza, Mbazi, GS Catholic, EP Nyanza, PSB Taba, GS Cyarwa na Monseigneur Mubiligi TSS Huye bohereje abanyeshuri gusura ingoro.
Usibye iyi ngoro ndangamurage y’amateka y’imibereho y’abanyarwanda iherereye mu karere ka Huye, n’izindi ngoro zitandukanye ziherereye hirya no hino mu gihugu nazo kuri uyu munsizasuwe ,aho inteko y’umuco ishishikariza abanyarwanda gusura izi ngoro bakamenya amateka n’umurage by’u Rwanda bizimuritsemo.

Kuri uyu munsi abiganjemo abanyeshuri ni bo basuye ingoro zitandukanye hirya no hino mu gihugu








