Inkingi y’Umutekano ni yo yabaye iya mbere mu Bushakashatsi bwa 13 bw’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, ku miyoborere mu Rwanda bwo mu 2026.
Muri ubu bushakashatsi buzwi nka Rwanda Governance Scorecard (RGS), bwashyizwe hanze kuri uyu wa Kane tariki 22 Ukwakira 2026, iyi nkingi y’umutekano yahize izindi n’amanota 90,15%.
Yakurikiwe n’iyo kurwanya ruswa, gukorera mu mucyo no kubazwa inshingano yagize 85,80% mu gihe iyo kubahiriza amategeko yaje ku mwanya wa Gatatu n’amanota 85,47%.
Inkingi y’imitangire ya Serivisi nziza yaje ku mwanya wa nyuma n’amanota 68,4%, aho yagabanutseho amanota 3.25%
Si ubwa mbere Inkingi y’Umutekano n’ituze ry’abaturage iba iya mbere kuko yakomeje kuza imbere mu nshuro zose 13 ubu bushakashatsi bwakozwe kuva 2010.
Urwego rw’umutekano runashimirwa cyane na Perezida Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, aho yigeze kuvuga ko inzego z’umutekano afite ubu ari zo yahoze yifuza kugira.
Ubu butumwa yabutanze mu mpera z’umwaka wa 2025, ashima Ingabo z’u Rwanda (RDF), Polisi y’u Rwanda ndetse n’izindi nzego, ubunyamwuga, indangagaciro, n’ubwitange bakorana akazi kabo mu kurinda umutekano w’igihugu, abantu n’ibyabo no kugarura amahoro binyuze mu butumwa bwo hanze y’igihugu.











