Ikinyobwa gisembuye cya ‘Kari Vodka’, gikorerwa mu Rwanda, cyatangiye gucuruzwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu rwego rwo kongera ibikorerwa mu Rwanda bigera ku isoko mpuzamahanga.
Iyi nzoga yamurikiwe mu mujyi wa Washington DC, ku mugoroba wo ku wa Kane, tariki ya 13 Ugushyingo.
Abawitabiriye bashimangiye ko ari intambwe idasanzwe mu guteza imbere gahunda ya “Made in Rwanda”, no kongera ibikorerwa mu Rwanda byohereza mu mahanga.
Kari Vodka ikorwa n’Ikigo Virunga Mountain Spirits, ikorwa hifashishijwe ingano, ibigori cyangwa ibirayi byatunganyijwe neza. Iyi nzoga mu mwimerere wayo irakarishye cyane aho ifite alcohol ya 40% gusubiza hejuru.
Ifite amoko atandukanye arimo Smirnoff Vodka, Absolut Vodka, Belvedere Vodka, Grey Goose Vodka, Russian Standard Vodka na CÎROC izwi ku rwego mpuzamahanga cyane ko yamamajwe na bamwe mu baraperi mpuzamahanga nka Diddy na Rick Ross.
Ni inzoga imaze ibinyejana byinshi ibayeho, amateka agaragaza ko yatangiye gukorwa hagati ya ikinyejana cya 8 n’icya 9, itangizwa mu bihugu by’Uburusiya na Polagne.
Mu 2024, uruganda rwa Virunga Mountain Spirits rukorera i Musanze rwatangiye kwenga Kali Vodka, iba iya mbere y’ubu bwoko ikorewe mu Rwanda.
Mu gutangira gukora iyi nzoga igitekerezo cyaturutse ku musaruro w’ibirayi wapfaga ubusa kubera ko byeze ari bito cyane bikabura ababigura, uru ruganda ruhitamo kubikoramo iyi nzoga
Iyi nzoga ikorwa mu musaruro w’ibirayi byera ari bito cyane wari usanzwe upfa ubusa kubera kubura abaguzi, aribwo umushoramari Karen Sherman yatekereje gukoramo iyi nzoga, agamije kuyigeza ku rwego mpuzamahanga no kumenyekanisha u Rwanda.
Iyi nzoga yiyongereye ku bindi bikorerwa mu Rwanda birimo Ikawa n’Icyayi, amabuye y’agaciro yiganjemo ayo mu bwoko bwa tungsten n’ibindi hagamijwe kongera ubwoko bw’ibyoherezwa ku isoko rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.








