Umukinnyi w’Umunyarwanda wasoje amasezerano ye muri Rayon Sports, Iraguha Hadji bwa mbere yavuze kuri ruswa n’ubugambanyi yashinjwe byatumye iyi kipe itakaza ibikombe byombi.
Ubwo shampiyona yari igeze ahakomeye, nibwo humvikanye ko hari abakinnyi ba Rayon Sports bayigambaniye bakina batabishaka kuko bamaze gusinyira andi makipe, muri abo bakinnyi barimo na Iraguha Hadji.
Ikipe yashyirwaga mu majwi ko basinyiye ni APR FC yaje no kwegukana ibikombe byombi Shampiyona n’icy’Amahoro.
Iraguha Hadji bwa mbere yemeye kuvuga kuri iki kintu ubwo yaganiraga n’UMUNOTA, aho yavuze ko ari ibinyoma, abantu baba bashaka guharabika izina ry’umuntu.
Ati “njyewe icyo nifuzaga ni ukurangiza amasezerano yanjye nta kibazo ngiranye n’abantu, ariko amakuru yasohotse ni uko ndi umukinnyi urya ruswa, iyo nshyizeho akantu ku mbuga nkoranyambaga biba ari ibitutsi by’abafana.”
Avuga ko atazi ibi aho byaturutse cyane ko nta kimenyetso na kimwe gihari afata ruswa, yemeze ko ibyo bihuha ari byo byatumye babura ibikombe.
Ati “njyewe ntabwo namenya aho byaturutse cyane ko nta kimenyetso na kimwe gihari mfata ruswa, gusa sinjye njyenyine byavuzwe no ku bandi, navuga ko ari nayo mpamvu yatumye tubura ibikombe byombi kubera ibyo bihuha byumvwa n’abayobozi.”
Yavuze ko ikintu cyamubabaje ari uko ayo mafaranga bavuga yariye atigeze ayarya, ngo n’iyo aba yarayariye bakabivugira ukuri.
Ati “aka kazi kacu ukuntu tugakora, iyo ugize amahirwe umuntu akaguha ibiceri nk’ibyo, urabirya ukanamutsinda, uba umukosoye ku buryo n’ikindi gihe atazakwibeshyaho, rero ikintu cyambabaje ni uko ayo mafaranga ntigeze nyarya tukanatsindwa, dutsindwe basi nanayariye.”
Iraguha Hadji kandi akaba yahakanye amakuru avuga ko yamaze kwerekeza muri APR FC, yavuze ko mu biganiro n’amakipe atandukanye harimo n’ayo hanze y’u Rwanda.