sangiza abandi

Italiki y’isomwa ry’urubanza RDC yarezemo u Rwanda yagiye hanze

sangiza abandi

Urukiko Nyafurika rwita ku burenganzira bwa muntu rwemeje ko ruzatanga imyanzuro yarwo ku bijyanye n’ububasha bwarwo no kwakira ikirego cyatanzwe na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo irega leta y’u Rwanda kuwa kane, tariki ya 26 Kamena 2025,.

Muri iki kirego leta ya kinshasa ishinja u Rwanda ihohoterwa rikabije ry’uburenganzira bwa muntu ku butaka bwayo.

Nk’uko bigaragara mw’itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ubwanditsi taliki 18 Kamena, urubanza ruzasomwa mu ruhame saa yine za mugitondo ku cyicaro cy’urukiko muri Tanzaniya.

Iki cyemezo kije nyuma y’iburanisha rya kabiri ryabaye ku ya 13 Gashyantare, aho kwakira ikirego cya Kongo byari byateje impaka.

Kuva iburanisha ryatangira muri Gashyantare, ubwunganizi bw’u Rwanda bwagerageje bwasabaga ko ikirego cya DRC kitakwemerwa.

Abavoka b’u Rwanda bari bashimangiye cyane ko inzira z’ibiganiro n’buhuza bw’akarere zitararangira neza, bityo igihe cy’urubanza kitaragera.

Bavugaga ko icyifuzo cya Kongo kitafatwa kuko gishingiye ku makuru yaturutse mu binyamakuru.

Uruhande rw’u Rwanda rwageze aho rusaba Urukiko guhagarika urubanza mu gihe hagitegerejwe icyemezo cy’urukiko rw’ubutabera rw’umuryango w’ibihugu by’Afurika y’iburasirazuba (EAC), iki kikaba ari icyifuzo cyamaganwe n’intumwa za Kongo.

Intumwa za RDC ziyobowe na Minisitiri w’ubutabera wungirije Samuel Mbemba zasabaga ko ikirego cyabo cyakirwa.

Maitre Mbemba yari yashimangiye ko impamvu nyayo itera u Rwanda kutemera ikirego ari ugutinya ko hasuzumwa neza uru rubanza, cyane cyane kubera ibyaha ruregwa.

Photos:

Photos:

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

Amakuru Aheruka