Umunyamakuru wa B&B Kigali FM, Jean de Dieu Bagirishya uzwi nka Jado Castar, yasabye Nyarwaya Innocent uzwi nka Yago Pon Dat mu itangazamkuru ry’imyidagaduro ndetse no mu muziki, gutaha akava mu gihugu cya Uganda akagaruka mu rwamubyaye, ndetse bombi bagafatanya akazi ku kuri iyi radiyo.
Yabivuze mu kiganiro The Long Interview cyo kuri B&B, Jado Castar aganiramo n’ibyamamare bitandukanye, aho kuri iki cyumweru tariki 18 Ukwakira 2026, yaganiraga n’uyu munyamakuru akaba n’umuhanzi, Yago Pon Dat.
Muri iki kiganiro, Jado Castar yinginze Yago umaze imyaka 2 mu gihugu cya Uganda, amusaba gukaruka mu Rwanda ndetse anamusaba ko yamwemerera akaza bagakorana kuri B&B
Ati “Ntanze ubusabe bwanjye ku mugaragaro , nawe ubwange ku mugaragaro. Ko tugikeneye bya biganiro byawe wiheraga abantu, ko tugikeneye ya nseko yawe n’igitwenge cyawe; wambabariye ko mbizi bagenzi banjye babinyemerera ukiyizira hano mu gihugu cyawe, ukiyizira hano kuri B&B, ko atari amasaha menshi nzagusaba, tukifatanyiriza?”
Jado Castar yakomeje asaba Yago ko yamwemerera ubwo busabe kandi we yiteguye gukora icyo byamusaba cyose, amwizeza ko nabyemera akaza kandi bagakorana atazigera abangamira ubuhanzi bwe n’ibindi bikorwa bye.

Yamubwiye ko kuba ari hanze y’igihugu nta cyo bimufasha ahubwo birushaho kumwongerera agahinda gakababije bikaba ari nabyo bishobora kuba biri mu bituma akora amakosa amwe n’amwe cyane cyane mu mvugo ze kubera umujinya n’uburakari.
Ati “ Iyo ‘depression’ ni imwe mu byo nshingiraho umujinya w’akasamutwe ugira, ujya unyuzamo ugaserukana ku mbuga nkoranyambaga ukaza kwisama wasandaye, niwisanza wasanjije dore ko iyo uje nta cyo usiga rwose… nyabuna imvugo zawe zirashwanyaguza Yago!!”
Jado Jastar yakomeje agira ati “ Ndashaka ko yago wanjye agaruka. Ndemera gukora icyo byansaba cyose.” Yago Pon dat yasubije Castar atazuyaje ati “Ndabyemeye.” Undi ati urakoze.
Ese koko Yago aremera gutaha? Bivugwa ko yagiye agikurikiranwa na RIB!
Muri Kanama 2024, nibwo Yago yagiye muri Uganda nyuma yo kuvuga ko hari abantu ashinja gutegura kumugirira nabi, ibintu byatumye ava mu Rwanda ajya gushaka umutekano muri icyo gihugu.
Uwo munsi yatangaje ubutumwa bugira buti “Rwanda nkunda nkuhunze ntakwanga ahubwo mpunze agatsiko k’abashatse kunyica mu myaka ine ishize, nkataka ariko ntawanyumvise n’umwe.”
Uyu musore watangiye kumenyekana ari umunyamakuru wa Radio TV10, ubwo yahungaga yatangaje ko kuva yajya mu muziki mu mpera za 2022, yatangiye kugira abanzi benshi batamwifuriza ibyiza, ahubwo bahoraga bashaka kumuharabika.
Ni mu gihe ku rundi ruhande nyuma yo gutangaza ko ahunze abashaka kumugirira nabi, Muri Nzeri 2024, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry, yatangaje ko uyu munyamakuru akaba n’umuhanzi , Yago Pon Dat, yahunze mu gihe yakurikiranwagaho ibyaha biremereye.
Icyo gihe Dr. Murangira yagize ati “Yago yarahamagawe, arabazwa, yongera gushyira videwo hanze, videwo yarimo amagambo wumva arimo amacakubiri aganisha ku ivangura, arabazwa, arakurikiranwa, ariko yakurikiranwe ari hanze. Muri cya gihe rero ibimenyetso byegeranywaga, ni bwo twagiye kumva, twumva na we aravuze ngo yarahunze.”
Ubu haribazwa niba Yago ashobora kwemera kugaruka mu Rwanda kuko niba yari agikurikiranwa nta gushidikanya ko yahita atabwa muri yombi.

Yago ntiyorohewe, umuyoboro we wa Youtube na wo uri mazi abira!
Yago Pon Dat ntatuje na mba kuko umuyoboro wa Youtube asanzwe akoreraho ‘Yago TV Show’ ukurikirwa n’abantu ibihumbi 870, warahagaritswe ndetse urenda no gufungwa burundu kubera ibirego bya Bruce Melody.
Yago TV Show, yahawe Strike ya gatatu nyuma y’ibirego avuga ko byatanzwe na Bruce Melodie n’ikipe ye, bifitanye isano n’ibiganiro bitandukanye yagiranye na Bruce Melodie mu bihe byashize.
Ku ruhande rwa Bruce Melody we, avuga atari we watanze ikirego cyatumye YouTube iha integuza Yago TV Show, asobanura ko nta nyungu abona mu kubona undi muntu abura amaramuko, nubwo rwose atishimiye ibiganiro Yago yakoze amuvugaho.
Bruce Melodie yavuze ko ikibazo cyaturutse ku ikoreshwa ry’indirimbo zo kuri album ye Colorful Generation mu biganiro bimuharabika.
Yasobanuye ko iyi album yaguzwe na kompanyi yo muri Amerika, ari na yo yahawe amakuru ajyanye n’ikoreshwa ry’ibihangano byayo.
Uyu muhanzi yavuze ko yasabye Yago gusaba imbabazi kugira ngo ikibazo gikemuke, avuga ko ashobora kumufasha mu gihe yaba yandikiye abatanze ikirego, na we akamufasha kugera ku gisubizo.









