sangiza abandi

Jay C yashyize hanze indirimbo yakoranye na Marina na Bulldogg

sangiza abandi

Umuraperi Jay C yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Kampani’ yahuriye n’abandi bahanzi babiri basanzwe bakunzwe mu Rwanda, Marina na Bullgog.

Iyi ndirimbo nshya ya Jay C yagiye hanze ifite amajwi n’amashusho aho yakozwe na Eyoo Rash Mastaa mu buryo bw’amajwi na Bob Pro akayanononsora, naho Sixte na Cyacyana bayikoze mu buryo bw’amashusho.

‘Kampani’ ni indirimbo igaruka ku nkuru y’urukundo aho umuririmbyi aba avuga ko uwo bakundanaga yamuhemukiye akaba yicuza ibyo yamutayeho n’igihe bamaranye.

Iyi ndirimbo igiye hanze nyuma y’uko Jay C yari yarayiteguje ku wa Gatanu tariki 28 Kanama 2026.

Umuraperi Jay C yaherukaga gushyira indirimbo hanze mu mezi 5 ashize ubwo yashyiraga hanze indirimbo ‘Mayibobo.com’ yakoranye na Green P.

Photos:

[fluentform id="3"]