sangiza abandi

Joseph Kabila bwa mbere yagaragaye mu ruhame mu mujyi wa Goma

sangiza abandi

Joseph Kabila Kabange wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yagaragaye ku nshuro ya mbere ari mu ruhame nyuma yo kugera mu mujyi wa Goma.

Ku wa gatatu, tariki ya 28 Gicurasi 2025, nibwo hasakaye amafoto agaragaza Joseph Kabila ari mu nama n’abihaye Imana mu nzu iri mu ifamu ye iri ahitwa Kinyogote, mu birometero 15 uvuye mu mujyi wa Goma.

Musenyeri Joël Amurani, perezida w’urugaga rw’amadini yo muri Kivu y’amajyaruguru yabwiye ikinyamakuru ACTUALITE.CD dukesha iyi nkuru ko Kabila yababwiye ko yazanywe no kugarura amahoro.

Ati “Yatubwiye ko yaje mu mahoro, icyamuhangayikishije cyane ni ukubona amahoro agaruka mu gihugu ndetse no kugarura ubusugire bw’Akarere.”

Yakomeje avuga ko Joseph Kabila atigeze avuga ku ntambara ya  AFC/M23 cyangwa ngo avuge kuri Perezida Felix Tshisekedi wamusimbuye.

Yongeyeho ati “Twamusabye kurwana, gukora ibishoboka byose kugira ngo amahoro agaruke, akoresheje imbaraga ze, ubwenge bwe kuko ari umuntu wayoboye igihugu imyaka 18, afite uburambe, yatanga umusanzu we kugira ngo amahoro nyayo agaruke”.

itsinda rya Kabila ritangaza ko izi nama zigamije gukuraho impungenge no gukusanya ibyifuzo by’abafatanyabikorwa mu gukemura ibibazo by’umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.

Biteganijwe ko kuri uyu wa gatanu abonana n’abandi bantu bo mu nzego zitandukanye  barimo abanyapolitiki, ubuyobozi, inzego z’umutekano, ndetse n’abahagarariye imiryango itegamiye kuri Leta.

Kugaruka kwa Joseph Kabila mu ruhando rwa politike bibaye mu gihe aherutse gutangaza ko arambiwe guceceka atangira anenga cyane imiyoborere y’uwamusimbuye, Félix Tshisekedi.

Mu ijambo rye ryo ku ya 23 Gicurasi, yamaganye “imiyoborere idahwitse,” ashinja abari ku butegetsi ruswa, kunyereza umutungo wa Leta, no gutegekesha igitugu.

Kabila yamaganye kandi umutekano muke ukomeje kuba mu burasirazuba bw’igihugu agaragaza ingingo 12 ze zigamije kugarura umutekano n’iterambere muri RDC.

Custom comment form

Amakuru Aheruka