sangiza abandi

Joseph Kabila yagarutse i Goma

sangiza abandi

Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa yemeje ku mugaragaro ko uwahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Joseph Kabila Kabange, ari imbere muri iki gihugu.

Ibi Nangaa yabitangarije mu nama yabaye tariki ya 12 Mutarama 2026, yahuje ubuyobozi bukuru bwa AFC/M23 n’abavuga rikumvikana bo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Muri iyo nama, yatangaje ko hari umunsi Joseph Kabila azongera kugaragara mu ruhame, agahura n’abaturage.

Ati “Hano dufite umushyitsi wihariye, uwahoze ari Perezida wa Repubulika, Joseph Kabila. Murabizi ko ari hano? Ntabyo muzi? Hari umunsi tuzamuzana, abasuhuze. Ni Senateri ubuzima bwe bwose, nk’uko Itegeko Nshinga ribiteganya, ariko bamukuye muri Sena.”

Joseph Kabila aheruka kugaragara mu ruhame mu bice bigenzurwa na AFC/M23 muri Kamena 2025, aho yamaze iminsi agirana ibiganiro n’Abanyekongo bo mu byiciro bitandukanye, bigamije gushakira igihugu inzira y’amahoro n’ubwiyunge.

Muri icyo gihe, Kabila yari yarashinze ibiro by’agateganyo mu rugo rwe ruherereye mu gace ka Kinyogote, mu burengerazuba bw’umujyi wa Goma, aho yakiriraga abamugana mu rwego rwo kungurana ibitekerezo ku hazaza h’igihugu.

Izo ngendo n’ibikorwa yakoraga byatumye ubushinjacyaha bwa gisirikare butangira kumukurikirana, bumurega mu Rukiko Rukuru rwa Gisirikare rwa Kinshasa.

Kabila yaje gukatirwa igihano cy’urupfu adahari, nyuma yo guhamywa ibyaha bikomeye birimo kugambanira igihugu no kwinjira mu mutwe w’ingabo utemewe n’amategeko.

Nyuma y’icyo cyemezo, Kabila yakomeje ingendo mu bihugu bitandukanye by’Afurika, birimo Kenya, aho yashinze ihuriro ry’imitwe ya politiki ryitwa “Sauvons la RDC”, rifite intego yo gushakira ibisubizo ibibazo bikomeye bya politiki, umutekano n’ubukungu byugarije RDC.

Nubwo arubu bitangajwe hari amakuru yavugaga ko Joseph Kabila amaze amezi abiri yaragarutse mu rugo rwe nyuma y’ingendo mu mu mahanga, akaba yaraje ahasanga umugore we Olive Lembe nawe uhamaze iminsi nk’uko aya makuru abyemeza.

Photos:

Photos:

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

Amakuru Aheruka