sangiza abandi

Joseph Kabila yasubije Fayulu wamusabye kuva i Goma

sangiza abandi

Joseph Kabila wabaye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuri ubu uri mu mujyi wa Goma, yasubije umunyapolitiki Martin Fayulu wamusabye kuva muri uyu mujyi uri muri Kivu y’amajyaruguru, ko afite uburenganzira bwose bwuzuye bwo kuhaba kuko ari igice kiri mu gihugu cyabo.

Kuwa mbere, tariki ya taliki 02 Kamena 2025, Martin Fayulu ubwo yarimo ageza ijambo ku banye-Congo yibasiriye Joseph Kabila avuga ko akwiye kuva i Goma, ndetse agaragaza ko nta mpamvu n’imwe ihari yatuma ajya mu gice cyabohojwe n’abasenya igihugu.

Mu butumwa bumusubiza Kabila yamugeneye, yagize ati “Goma ni muri RDC. Ndi hano, ndi kumwe n’abaturage, mu gihe wowe uvugira kure. Njye nahisemo inzira yo kongera kubaka igihugu. Niba koko wifuza kuganira, ngwino niteguye kuganira ariko ndi hano i Goma.”

Joseph Kabila yageze i Goma mu mpera za Gicurasi, ni nyuma yaho yari amaze umwaka n’igice ari mu buhungiro.

Mbere yuko yerekeza muri RDC ahungutse, yabanje kugenera ubutumwa ubuyobozi buri i Kinshasa bwaherukaga kumushinja kujya mu bice bigenzurwa n’umutwe wa M23, ababwira ko atari yo, ariko ko agiye kujyayo.

Icyo gihe ndetse kandi yanashinje ubuyobozi buri i Kinshasa kugendera ku makuru y’ibihuha no kuyobora igihugu nabi, avuga ko bari kukiroha mu manga.

Joseph Kabila uri i Goma akomeje kugirana ibiganiro n’abayobozi b’ingeri zitandukanye, ibyo yita ko bigamije gushakira amahoro arambye RDC. Muri ibi biganiro Joseph Kabila yabonanye n’abahagarariye urubyiruko n’abagore, abayobozi gakondo, abamadini n’amatorero ndetse n’abayobozi ba AFC/M23.

ibi biganiro kandi birakomeje aho biteganyijwe ko ku wa gatanu azabonana n’abayobozi b’amashuri yisumbuye na Kaminuza bo muri Kivu zombi.

Custom comment form

Amakuru Aheruka