Nyuma y’uko Kabila Kabange wahoze ari perezida wa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo ageze mu mujyi wa Goma ugenzurwa n’umutwe wa M23 yatangiye kwakira abayobozi ba AFC/M23 n’abandi bayobozi batandukanye ategura gahunda ze azatangaza mu minsi mike.
Ubuyobozi bwa AFC/M23 ni bwo bwatangaje ko Kabila yageze i Goma ku wa mbere tariki ya 26/05/2025, hari nyuma yaho ubu buyobozi bwari bumaze kumuha ikaze, ndetse bunamushimira ko yahisemo neza aza mu gice bwabohoje.
Nyuma yibyo, amakuru ahari ni uko uyu munsi ku wa kabiri hajya hanze imirongo migari y’ibikorwa bye muri aka gace kamaze igihe kagenzurwa n’ihuriro rya AFC/M23.
Umwe muri abo bari hafi ya Joseph Kabila yemeza ko guhera kuri uyu wa kabiri yatangiye kwakira abantu banyuranye bakagirana ibiganiro, bigamije gushaka umuti w’ibibazo byugarije iki gihugu cya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo.
yagize ati: “Gahunda yuko agenda yakira abantu yamaze gutegurwa, ubu igisigaye ni ugushyira mu bikorwa iyo gahunda, ni ukuvuga kwakira abayobozi ba AFC/M23, imiryango itari iya Leta, imiryango y’amadini n’amatorero, urwego rw’abikorera, ishirahamwe ry’urubyiriko, abavoka abanyamakuru n’abandi.
Yakomeje agira ati: “Aratangira kumva ibitekerezo byabo, ari mu rugendo rugamije gushaka umuti urambye, rero ni ngombwa ko yumva buri wese, abantu bakavuga ikibari ku mutima.”
Kabila wari umaze igihe yicecekeye, aheruka kugeza ijambo ku banyekongo yabagaragarije ko igihugu cyabo ko kiri mu bibazo bikaze, kubera ubutegetsi bubi buyoboye iki gihugu.
Avuga kandi ko ibyo bibazo birimo imibereho myiza y’abaturage, ubukungu ndetse n’ikibazo cy’u mutekano.
Yemeza ko imizi yabyo ishingiye ku butegetsi budashobotse bwa perezida Felix Tshisekedi wa musimbuye, avuga ko ubwo butegetsi ko bwamunzwe n’ibibazo birimo ruswa, ndetse no kunyereza umutungo wa Leta.
Amakuru atutuka mu mujyi wa Goma nuko Kabila aje gukuraho ubutegetsi bwa Tshisekedi ushobora no kwegura mu minsi ya vuba nyuma yuko igitutu kizaba ari cyinshi.