sangiza abandi

Kabila yatumijweho muri Sena yanga kwitaba

sangiza abandi

Joseph Kabila Kabange wabaye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva mu 2001 kugeza mu 2019, yasabwe kwitaba Komisiyo Sena kugira ngo agire icyo avuga ku busabe bwo kumwambura ubudahangarwa.

Kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru amakuru aturuka i Kinshasa mu murwa mukuru wa RDC yemeza ko Senateri Joseph Kabila Kabange atigeze agerayo.

Perezida wa Sena, Michel Sama Lukonde, yandikiye Kabila ibaruwa ku wa 19 Gicurasi, amumenyesha ko asabwa kwitaba Komisiyo idasanzwe y’Abasenateri ishinzwe gusuzuma iyi dosiye kuri uyu wa 20 Gicurasi 2025.

Yagize ati “Mutumiwe mu nama ya Komisiyo yihariye ishinzwe gusuzuma ubusabe bw’Ubushinjacyaha bukuru mu Rukiko Rukuru rwa gisirikare burebana no kubambura ubudahangarwa muhabwa n’Itegeko Ishinga Amategeko ndetse n’uburenganzira bwo kubakurikirana, ku wa Kabiri tariki ya 20 Gicurasi 2025, guhera saa tanu z’amanywa, mu cyumba cy’inama mpuzamahanga.”

Muri iki gihe, ntabwo Kabila ari muri RDC, yavuye muri iki gihugu mu Kuboza 2023, ubwo ubutegetsi bw’iki gihugu bwatangiraga kumwibasira agahitamo kujya gukomeza amashuri muri Afurika y’Epfo.

Muri uyu mwaka, yagaragaye mu bihugu bitandukanye bya Afurika birimo Afurika y’Epfo, Namibia, Zimbabwe na Eswatini.

Ubushinjacyaha bw’igisirikare cya RDC ni bwo bwasabye Sena kwambura Kabila ubudahangarwa nka Senateri uhoraho, kugira ngo butangire bumukurikirane.

Bumushinja icyaha cyo kugambanira igihugu, kuba mu mutwe w’ingabo utemewe, ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu.

Custom comment form

Amakuru Aheruka