sangiza abandi

Kabila yavuze ko uretse no gucikamo ibice RDC ishobora gusenyuka burundu

sangiza abandi

Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC, kuva mu 2001 kugeza mu 2019, yagaragaje impungenge zikomeye ku hazaza h’igihugu, avuga ko kiri mu nzira ishobora kuganisha ku gusenyuka burundu.

Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru La Libre Belgique, tariki ya 20 Werurwe 2026, ubwo yari iwe mu rugo mu mujyi wa Goma.

Uyu mujyi uherutse kwibasirwa n’igitero cya drone cyahitanye abantu batatu, barimo n’umufaransakazi wakoreraga UNICEF.

Mu gusubiza ikibazo niba icyo gitero cyari kigamije kumuhitana, Kabila yavuze ko iperereza rigikomeje, ariko agaragaza ko ubutegetsi bw’i Kinshasa bumufata nk’umuntu ukomeye ugomba gukurikiranwa, ndetse ko n’abaturage bo mu duce twa Masisi n’ahandi nabo bahura n’ibibazo nk’ibyo.

Yagize ati: “Iperereza riracyakomeje, ariko ndacyafite icyizere.”

Nyuma yo kuva ku butegetsi, Kabila yasimbuwe na Félix Tshisekedi, umubano wabo waje kuzamo agatotsi kugeza ubwo inkiko za RDC zimukatiye igihano cyo kwicwa, zimushinja gukorana n’umutwe wa AFC/M23, ugenzura ibice byinshi byo mu Burasirazuba bw’igihugu.

Nubwo ibyo birego bikomeye, Kabila yavuze ko bidahungabanya umutima we, ko agikomeza kwakirwa nk’uwahoze ari Perezida aho ajya hose.

Ati: “Ndatuje cyane, icy’ingenzi nuko tureba uko igihugu cyari kimeze mu 2019 n’uko kimeze ubu.”

Kabila yavuze ko adashyigikiye igitekerezo gikunze kuvugwa cyo gucikamo ibice (balkanisation), ahubwo ko abona RDC ishobora kugera ku rwego rwo gusenyuka nk’uko byabaye kuri Sudani.

Yise ibi “Sudanisation”, asobanura ko hari byinshi bihuriye hagati y’ibiri kubera muri RDC n’ibyabaye muri Sudani byaje kuvamo isenyuka ry’igihugu ndetse no kwigabanyamo ibice.

Ati: “Hari byinshi bisa hagati y’ibiri kubera muri RDC n’ibyatumye Sudani isenyuka.”

Iyi mvugo igaragaza impungenge ko mu gihe nta ngamba zihamye zafatwa, igihugu gishobora kwisanga mu bibazo bikomeye birenze ubushobozi bwacyo bwo kubikemura.

Kabila yibukije uko mu 2001 igihugu cyari mu ntambara zikomeye, ariko bagafata icyemezo cyo gushaka amahoro binyuze mu biganiro.

Ibyo byaje gutuma haboneka ituze ryagejeje ku masezerano atandukanye y’amahoro.

Yagize ati: “Twari dufite amahitamo abiri; gukomeza intambara cyangwa gushaka amahoro, twahisemo inzira y’ubwenge.”

Aha yagaragaje ko abayobozi b’iki gihe batari gukoresha iyo nzira, ahubwo bahisemo gushyira imbere intambara aho gushyira imbaraga mu biganiro by’amahoro.

Kabila yanenze cyane ubutegetsi bwa Kinshasa, abushinja imiyoborere mibi no kudaha agaciro itegeko nshinga rya RDC.

Yavuze ko ibi ari bimwe mu bikomeje guteza umutekano muke n’ivangura mu gihugu.

Kabila yavuze ko mu 2001 RDC yagiye mu ntambara zikomeye, ariko bagafata icyemezo cyo gushaka amahoro binyuze mu biganiro

Photos:

[fluentform id="3"]