Imvune yagize ku mukino wa shampiyona ikipe ye ya Zed FC mu Misiri yanganyijemo na Smouha 0-0 tariki ya 29 Gicurasi, ni yo yatumye Rafael York atitabira ubutumire bw’Amavubi.
Rafael York yari mu bakinnyi 27 umutoza Adel Amrouche yari yahamagaye azifashisha mu mikino 2 ya gicuti na Algeria muri Algeria.
Ntabwo Rafael York yabashije kugera muri Algeria aho yagombaga guhurira na bagenzi be, amakuru yavugaga ko hatazwi impamvu yikuye muri uru rutonde.
Uhagarariye inyungu z’uyu mukinnyi, Mose yakuyeho urujijo avuga ko umukinnyi we yavunitse.
Ati “mbabajwe no kubamenyesha ko Rafael York atazitabira ubutumire bw’ikipe y’igihugu kubera imvune. Yagize ikibazo mu itako (hamstring), nyuma y’isuzuma ryakozwe ryagaragaje ko akeneye igihe cyo kuruhuka, bityo ntazaboneka.”
Ikizami cya MRI cyakorewe York, cyagaragaje ko yagize ikibazo mu itako ry’iburyo.
Rafael York aheruka mu ikipe y’igihugu muri Werurwe 2025 ubwo Amavubi yakinaga na Nigeria na Lesotho mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi.