sangiza abandi

Leta ya RDC yarezwe mu rukiko rwa EAC

sangiza abandi

Abaturage batatu bakomoka muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo batanze ikirego mu rukiko rw’umuryango wa Afrika y’iburasizuba EACJ Leta ya perezida Felix Tshisekedi, bayishinja ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyoko muntu aho bunganiwe n’abanyamategeko bane.

Aba baturage ni Masoso Bideri Antoinette ukomoka muri Kivu yepfo, David Fati Karambi ukomoka muri Kivu y’amajyaruguru na Mandro Logoliga Paul ukomoka mu ntara ya Ituri.

Mu gutanga iki kirego bagaragaje ko ingabo za Congo zagabye ibitero bya drones mu bice bituwemo n’Abanyamulenge, kandi ko ibyo bitero byatangiye kugabwa muri ibyo kuva tariki ya 19 kugeza 25 z’ukwezi kwa kabiri 2025.

Nkuko babisobanuriye urwo rukiko, bagaragaje ko hari ibitero byagabwe i Gakangala na Lundu, bipfiramo benshi, bikomerekeramo benshi abandi benshi barahunga.

Bashinje ingabo za Congo kugaba ibitero by’indege y’intambara ya Sukhoi muri Minembwe tariki ya 10/03/2025, nabyo bihitana abaturage benshi, byangiza n’ikibuga cy’indege gikoreshwa n’abasivili.

Aba baturage bagaragarije urukiko kandi ko uretse ibi bitero n’ibindi byakurikiyeho, Leta ya Kinshasa yanze kurinda abaturagebo mu bwoko bw’abanyamulenge ibitero bagabwaho n’imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo na FDLR imu bice bitandukanye byo muri teritware ya Fizi.

Tariki ya 23/02/2025, umutwe wa CODECO wagabye igitero mu ntara ya Ituri bigasobanurwa ko cyapfiriyemo benshi bo mu bwoko bw’Abahema kandi ko leta y’i Kinshasa igashinjwa kutagira  ubushake bwo kubatabara.

Urukiko rwa EAC kandi barugaragarije ko leta y’i Kinshasa yahagaritse serivisi za bank n’iz’ubucuruzi mu ntara ya Kivu yepfo na Kivu ya ruguru bikagira ingaruka ku buzima bw’abaturage.

Basobanura ko leta ya Kinshasa yafunze Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi bashinjwa gukorana n’umutwe wa M23.

Muri Repubulika iharanira demukarasi ya Congo, hamaze iminsi humvikana imvugo z’urwango zibasira cyane cyane abavuga ururimi rw’ikinyarwanda n’igiswahili.

Abatanze ikirego bagaragaje ko ikigamijwe ari genocide kandi ko ikibabaje izi mvugo zikwirakwizwa n’abayobozi ba Leta.

Basabye uru rukiko gutegeka Leta guhagarika ibitero bigabwa ku banyamulenge,abatutsi n’abahema, igafata ingamba zo kurinda umutekano wabo, ikemera ko ubucuruzi na serivisi za banki bisubukurwa mu burasirazuba.

Sibyo gusa, kuko kandi basabye uru rukiko gutegeka Leta y’i Kinshasa igaha indishyi Abanyamulenge, Abatutsi n’Abahema zibyo babuze n’ibyangirikiye mu bitero bagabwagaho.

Tariki ya 11/04/2025, umwanditsi w’urukiko rwa EAC yamenyesheje minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa ya Leta y’i Kinshasa kwiregura akoresheje inyandiko mu minsi itarenze 45, bitaba ibyo urubanza rukaba Leta idahari.

Custom comment form

Amakuru Aheruka