Leta ya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo yagaragaje impungenge zikomeye nyuma yaho u Rwanda rwikuye mu muryango w’ubukungu mu bihugu by’afurika yo hagati (CEEAC)isaba ko nindi miryango y’akarere gukora nka CEEAC.
Mu mpera z’cyumweru gishize ni bwo u Rwanda rwivanye muri uyu muryango wa CEEAC, nyuma yuko rushinje RDC kurwitambika imu gihe arirwo rwari rutahiwe gufata ubuyobozi ariko ntibyakunda ku mpamvu za Congo n’ibihugu byayishigikiye biri muri uyu muryango.
Leta ya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo yahise igaragaza ko u Rwanda rwahunze inzira y’ibiganiro mu gihe cy’ibibazo, ndetse ko rutakurikije amasezerano by’umwihariko ku ngingo ya 34 y’amasezerano ya CEEAC, arebana no kwirinda ibikorwa byo kugabanaho ibitero mu bihugu bigize uyu muryango.
Nyuma yaho u Rwanda ruvuye mu muryango w’ubukungu w’ibihugu byo muri afurika yo hagati ubutegetsi bwa Kinshasa burashinja u Rwanda gushaka kugera ku nyungu zarwo aho gukurikiza gahunda za komite ishinzwe amahoro.
RDC kandi ivuga ko u Rwanda rutashigikiye umwanzuro wa Loni wa 2773 urimo gusaba ko ingabo zarwo ziva ku butaka bw’iki gihugu cya RDC.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa RDC Patrick Muyaya yavuze ko ibikorwa by’u Rwanda binyuranyije n’ingingo ya 34 ivuga ko bigomba kwirinda gukoresha ingufu za gisirikare hagati y’ibihugu. Yongeraho ko gukomeza gutotezwa n’u Rwanda byatumye amasezerano adakurikiranwa, bityo akaba ataramba.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Congo ishimangira ko: “Kugira uruhare mu nzira y’amahoro ntibisobanura guhanagura ibyahise cyangwa gutanga ubudahangarwa ku byaha bikomeye.” Irahamagarira inzego z’akarere ndetse n’amahanga “gushimangira, binyuze mu bikorwa bifatika, ibyo biyemeje byo kubahiriza amategeko, inshingano n’ubusugire bw’ibihugu.”