Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yataye muri yombi Brig Gen Pierre Banywesize wigeze kuba umugaba mukuru w’Ingabo za FARDC, ku butegetsi bwa Joseph Kabila, na Martin Kabwelulu wigeza nawe kuba Minisitiri w’Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Brig Gen Banywesize yafashwe hagati muri iki cyumweru ubwo yahamagajwe kwitaba muri DEMIAP, Urwego rushinzwe iperereza rya gisirikare, yagerayo agahita atabwa muri yombi.
Si Banywesize watawe muri yombi gusa, kuko Leta yataye muri yombi Martin Kabwelulu wigeza nawe kuba Minisitiri w’Ubucukuzi bw’amabuye yagaciro n’umugore we i Kinshasa, ku wa 21 Gicurasi 2025.
Ihuriro rya mashyaka rya FCC(Front Commun Pour Le Congo) rishyigikiye Joseph Kabila ryahise ryamagana itabwa muri yombi rya Kabwelulu Martin.
Rivuga ko abateye kwa Kabwelulu Martin, bahateye mu masaha y’ijoro, maze bamutwarana n’umugore we, ndetse ngo bajyanwa ahantu hatazwi bakwa n’amatelefone yabo, kandi kuva bafatwa ntawe urabavugisha.
FCC isaba ko Kabwelulu n’umugore we barekurwa. Ivuga kandi ko uburyo bafashwemo bishobora kugira ingaruka ku buzima bwabo.
Uyu Kabwelulu ufungiwe ahatazwi, yari umwe mu bagize biro Politiki y’ihuriro rya FCC.
Ibyo bibaye mu gihe abasenateri b’iki gihugu bafashe umwanzuro wo gukuraho Joseph Kabila ubudahangarwa, kuko yari Senateri ubuzima bwe bwose.
Ibi byakozwe mu rwego rwo kugira ngo inkinko zibone ububasha bwo ku mukurikirana kubyaha ashinjwa birimo kuba ashyigikira umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bw’iki gihugu n’ibyaha by’intambara.