Imirwano ikomeye hagati ya AFC/M23 n’Ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Repubulika ya demokarasi ya Congo, ikomeje kubica bigacika guhera mu gitondo cyo kuruyu wa gatanu mu duce tumwe two muri teritware ya Walikale.
Iyi mirwano yadutse mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 10/10/2025, impande zihanganye zikaba ziri kurwanira mu duce two muri teritware ya Walikale.
Uduce iri kuberamo ni Kibati na Nduma duherereye muri gurupema ya Luberike.
Aya makuru akavuga ko iyi mirwano yahereye muri kariya gace ka Kibati, aho ari uru ruhande rwa Leta rugizwe na FARDC na Wazalendo bayobowe n’uwitwa Guido Muissa,bagabye ibitero ku birindiro by’ihuriro rya AFC/M23 biri muri ibyo bice.
Imirwano yakomeje kugeza ubwo uyu mutwe wa AFC/M23 winjiye mu birindiro bya Wazalendo biri ahitwa Nduma binarangira babyigaruriye, nyuma yo kubyirukanamo aba barwanyi ba Wazalendo.
Iyi mirwano amakuru agakomeza avuga ko iri kumvikanamo intwaro zidasanzwe, zirimo n’iziremereye ndetse humvikanyemo ama bombe menshi.
Byanatumye abaturage batuye muri utwo duce iri kuberamo,berekeza mu bindi bice bitekanye, aba ariho bahungiramo.
Kugeza ubu imirwano iracyakomeje,nkuko amakuru aturuka walikale akomeza kubigaragaza.
kimwe nuko uyu mutwe wa AFC/M23 umaze kwigarurira igice kinini,kuko wamaze gufata uduce tubiri harimo na ka Kibati katangiriyemo iyi mirwano.
Abaturage batahunze bikingiranye mu mazu yabo,ari nako iyo mirwano isatira igice cya Habula aho uruhande rwa Leta ruri kwerekezamo ruhunga,AFC/M23 na yo ibirukaho ngo ihafate.



