M23 yigaruriye ibice byari bisanzwe bizwi ko ari indiri ikomeye y’abarwanyi bo mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR urimo abasize bakoze jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, kuri ubu bakaba bakorana byahafi n’ingabo za Repubulika iharanira demokarasi ya Congo ndetse na Wazalendo, biherereye muri teritware ya Lubero muri Kivu y’amajyaruguru kurubu M23 irimo kwerekeza mu ntara ya Ituri.
Uduce M23 yirukanyemo abarwanyi ba FDLR, FARDC na Wazalendo, duherereye ku kiyaga cya Edward muri teritware ya Lubero mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru.
Utwo duce uyu mutwe wadufashe nyuma y’aho ku munsi ku cyumweru tariki ya 04/05/2025 wari wigaruriye Localite ya Lunyasenge nayo iri hafi y’ikiyaga kiyaga cya Edward.
Amakuru avuga ko iriya mitwe ya Wazalendo na FDLR yabikoreshaga iturutse i Nyanzare aho babaga banyuze i Rwindi, kandi ko mukuhagera bahazanywe na General Tshiko Tshitambwe wo mu ngabo za Congo FARDC.
Amakuru akomeza avuga ko uyu mutwe wa M23, nyuma yo gufata biriya bice biherereye ku kiyaga cya Edward, wafashe kandi n’ibindi bice birimo Katundu na Musenda nabyo byo muri teritware ya Lubero.
Ntacyo M23 ivuga kuri iyi mirwano, gusa akenshi yagiye isobanura ko mbere y’uko ifata uduce two mu Burasirazuba bwa RDC, iba yashotowe n’ingabo z’iki gihugu cyangwa se ikabikora mu rwego rwo guhagarika ubugizi bwa nabi bukorerwa abasivili.
Umuvugizi w’ingabo za RDC zikorera mu Majyaruguru y’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Colonel Mak Hakuzay, ku wa 4 Gicurasi yashinje abarwanyi ba M23 kurenga ku gahenge kari karashyizweho, yongeraho ko ingabo za Leta zifite uburenganzira bwo gusubiza.
Nubwo impande zombi zikomeje imirwano, ubwo abazihagarariye bari muri Qatar tariki ya 23 Mata, bagiranye amasezerano y’agahenge kugira ngo ibiganiro by’amahoro bikomeze mu mwuka mwiza.