sangiza abandi

M23 na leta ya RDC bazakomeza ibiganiro i Doha muri Qatar

sangiza abandi

Ba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga b’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bazashyira umukono ku masezerano yo kugarura Amahoro mu Burasirazuba bwa RDC, ku wa 27 Kamena 2025, imbere y’umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Marco Rubio.

Amakuru aturuka hafi y’abayobora ibi biganiro ku mpande zombi avuga ko ikibazo cya AFC/M23 kizasuzumwa mu biganiro bibera i Doha muri Qatar.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Actualite.cd avuga ko umwe mu Banyarwanda yavuze ko ikibazo cya AFC/M23 cyaba aricyo cyabaye ishingiro yo gusubika ishyirwaho umukono ku masezerano aheruka, ndetse ko mu masezerano y’i Washington, Kinshasa na Kigali banzuye ko ikibazo cya AFC/M23 cyo kizigirwa i Doha.

‘’Turi mu bihe bitandukanye, ibiganiro na M23 bikubiye mu masezerano y’i Washington, tuzabyerekeza i Doha, niho hazaduha icyerekezo cyo gukurikiza tureba uburyo twakemura ikibazo cya M23. Ikibazo cya M23 cyahitiwemo Doha. Ntabwo Washington yari igambiriye kuganira ku bibazo bijyanye na M23.”

Intego yashyizweho n’impande zombi i Washington ni ugushyigikira inzira y’ibiganiro bya Doha kugeza birangiye.

“Twumvikanye ku nkunga tugomba gutanga mu mishyikirano ikomeje hagati ya RDC na AFC/M23, ku buhuza bwa Qatar, imishyikirano irakomeje, twiyemeje kuyishyigikira no kureba ikizava muri iyi mishyikirano. Ikibazo cya M23 cyizigwaho i Doha naho mu masezerano y’i Washington, twemeje gushyigikira inzira ya Doha kugira ngo izagire ikivamo.”

Ibiganiro hagati ya AFC/M23 na Guverinoma ya RDC, bizajya bibera i Doha bigiye kwinjira mu cyiciro kirushijeho gukorera, aho impande zombi zizagira uruhare mu gukemura ibibazo bitera imirwano.

Uruhande rwa Qatar rwatanze igitekerezo ku mpande zombi  babasaba kubanza kugisha inama abayobozi b’impande zombi mbere yo gusubira ku meza y’ibiganiro.

Hashize amezi atari make, intumwa za guverinoma ya Kongo ndetse n’izo mu nyeshyamba za M23 bagirana  ibiganiro i Doha ku buhuza bwa Qatar.

Ikigamijwe ni ugusuzuma intandaro y’ibibazo no kugera ku masezerano yo kugarura amahoro mu burasirazuba bwa RDC.

Photos:

Photos:

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

Amakuru Aheruka