Horatiu Potra wahoze ayoboye itsinda ry’abasirikare b’abacanshuro b’Abanyarumaniya bari barahawe akazi na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yavuze ko Umujyi wa Goma wari gufatwa n’umutwe wa AFC/M23 nubwo we n’itsinda rye bari kuguma muri uwo mujyi, ashinja ibibazo by’imiyoborere n’imikorere y’ingabo za Congo kugira uruhare mu gutsindwa kwazo.
Mu kiganiro cyihariye yagiranye na RNA News, Potra yasobanuye impamvu itsinda rye ryavuye i Goma mu gihe AFC/M23 yari iri kwigarurira uwo mujyi mu mpera za Mutarama 2025.
Yavuze ko inshingano z’itsinda rye zari ugutoza abasirikare ba Congo no kurinda ibirindiro byaryo, atari ukurwana mu mirwano yose yabaga mu mujyi.
Potra yahakanye ko kuva kwa bagenzi be i Goma ari byo byatumye uwo mujyi ufatwa, avuga ko hari ibibazo bikomeye byari bisanzwe bigaragara mu mikorere ya FARDC.
Ati: “Goma ntiyafashwe kubera ko twavuyeyo. Twaba twaragumye cyangwa tutarahagumye, yari gufatwa uko byagenda kose.”
Yasobanuye ko bahisemo kwerekeza ku birindiro by’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri muri Congo (MONUSCO), nyuma y’uko ingabo za Congo zitangiye kuva mu birindiro byazo, ndetse n’aho itsinda rye ryari riri hakagabwa ibitero.
Yavuze ko icyemezo cyo kuva muri uwo mujyi cyari kigamije kwirinda ko bagotwa n’uruhande rwari ruteye, ndetse no kugabanya ibyago by’uko imirwano yakomeza mu bice bituwe n’abasivili.
Yavuze ko abasirikare ba Congo batitabwagaho uko bikwiye
Mu gusobanura impamvu FARDC yananiwe kurinda Goma, Potra yagaragaje ko ikibazo kitari ku rugamba gusa, ahubwo ko cyari gifitanye isano n’imibereho y’abasirikare, ibikoresho n’imiyoborere yabo.
Yavuze ko yari yarasabye ko umushahara w’abasirikare bari ku rugamba wakongerwa nibura inshuro ebyiri, kugira ngo barusheho kugira ubushake bwo gukora inshingano zabo. Icyakora, yavuze ko icyo cyifuzo kitigeze gishyirwa mu bikorwa.
Potra kandi yavuze ko hari abasirikare bamaraga igihe kirekire mu birindiro batabona ibiribwa n’ibikoresho bihagije, ku buryo bamwe bagurishaga cyangwa bagahinduranya ibikoresho byabo kugira ngo babone ibyo kwitunga.
Ati: “Hari abasirikare bamaze amezi menshi ku murongo w’urugamba badafite ibikoresho bihagije, ndetse bamwe bakagurisha ibyo bafite kugira ngo babone ibyo kurya.”
Yongeyeho ko kuba abasirikare bamara igihe kirekire mu mirwano badahabwa uruhushya rwo gusura imiryango yabo byagiraga ingaruka ku bushake bwabo bwo kurwana.
Yavuze ko yari yaratanze igitekerezo cy’uko abasirikare bajya basimburana nyuma y’igihe runaka, ndetse hakitabazwa cyane abasirikare baturuka mu turere twari turimo imirwano kugira ngo ubuyobozi bw’ingabo burusheho kunoza imikorere yabwo.
AFC/M23 yari ifite ibikoresho bigezweho
Potra yavuze ko imbaraga za AFC/M23 n’abafatanyabikorwa bayo zagaragariraga mu mitunganyirize y’ibikorwa bya gisirikare no mu bikoresho by’ikoranabuhanga bakoreshaga.
Yagarutse ku bikoresho birimo ibisasu biyoborwa na GPS, ibisasu bya misile, uburyo bwo kurwanya indege n’ikoranabuhanga rishobora kubangamira itumanaho rya gisirikare.
Yavuze ko ibyo byatumaga uruhande rwa M23 rugira ubushobozi bwo gukomeza ibitero mu gihe FARDC yari ifite ibibazo mu mikorere no mu myiteguro.
Potra yavuze ko iryo ari isesengura rye ku mpamvu zatumye ingabo za Congo zitsindwa, ariko avuga ko bidasobanuye ko ari zo mpamvu zonyine zatumye Goma ifatwa.
Yahakanye gukorana na AFC/M23 na Wagner
Potra yanahakanye ibirego by’uko yaba yaragiranye imikoranire n’umutwe wa Wagner wo mu Burusiya cyangwa n’abayobozi ba AFC/M23 mbere y’uko Goma ifatwa.
Ku birebana na Wagner, yagize ati: “Oya, nta na rimwe. […] Sinigeze mpura n’umuntu n’umwe wo muri Wagner.”
Yasobanuye ko itsinda rye ryari rigizwe n’abahoze ari abasirikare b’Abanyarumaniya n’Abanyamoldova bakoranye n’Igisirikare cy’Abafaransa cy’abanyamahanga, kandi ko nta Barusiya cyangwa Abanya-Ukraine bari muri iryo tsinda i Goma.
Potra yanahakanye ibihuha by’uko yaba yarumvikanye na AFC/M23 cyangwa akishyurwa amafaranga kugira ngo itsinda rye ryemere kuva muri Congo.
Ati: “Ibyo si ukuri. Ku bijyanye na M23, sinigeze ngirana ibiganiro n’umuntu uwo ari we wese mbere y’ibyabereye i Goma no kwambuka umupaka werekeza mu Rwanda.”
Ku bijyanye n’uko bakiriwe mu Rwanda, yavuze ko abayobozi baho babafashe neza, kandi ko nta mishyikirano y’amafaranga yabayeho.
Yavuze ko icyaba igisubizo ku bibazo byo muri Congo
Mu gusoza ikiganiro, Potra yagarutse ku buryo abona ikibazo cy’umutekano mu karere k’Ibiyaga Bigari, cyane cyane mu Burasirazuba bwa RDC, avuga ko inyungu z’ubukungu n’isaranganywa ry’umutungo kamere bigira uruhare mu makimbirane.
Yavuze ko ibihugu n’abafatanyabikorwa bagomba gushyira imbere ubufatanye butuma buri ruhande rubona inyungu, aho kurebera gusa ku nyungu z’uruhande rumwe.
Ati: “Mu mubano cyangwa ubufatanye, buri ruhande rugomba kugira inyungu rubonamo, kugira ngo hirindwe amakimbirane.”
Yongeyeho ko ibiganiro ari ingenzi mu gushaka igisubizo kirambye ku bibazo by’umutekano muri RDC, nubwo kubigeraho bishobora kugorana.
Goma yafashwe na AFC/M23 ku wa 27 Mutarama 2025, nyuma y’imirwano ikomeye mu bice biyegereye. Ibyo byakurikiwe no kuva mu mujyi kw’abacanshuro b’Abanyarumaniya bari barahawe akazi na Leta ya Congo, berekeza ku birindiro bya MONUSCO mbere yo kunyuzwa mu Rwanda.









