sangiza abandi

M23 yakiriye Marcellin Cishambo wigeze kuyobora Kivu y’Amajyepfo

sangiza abandi

Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC, ryatangaje ko ryakiriye umunyapolitiki Marcellin Cishambo wigeze kuyobora Kivu y’Amajyepfo, wazanye n’abandi banyapolitiki barimo n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ni amakuru yatangajwe n’umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, ku wa gatatu tariki ya 04 Kamena 2025.

Ati “Twakiriye uwahoze ari guverineri w’intara ya Kivu y’Amajyepfo, Marcelin Cishambo ndetse n’irindi tsinda rigizwe n’inanarirobonye muri politiki n’abandi bayobozi, n’abamwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi ndetse nabo muri diyasipora.”

Cishambo wakiriwe na AFC/M23 yabaye guverineri w’intara ya Kivu y’amajyepfo hagati ya 2010 na 2017, mu gihe Joseph Kabila yari ku butegetsi, ndetse yigeze no kuba yanamubereye umujyanama mu bya politiki muri 2006.

Uyu mugabo ufite izina rikomeye muri Kivu y’Amajyepfo asanze AFC/M23 nyuma y’igihe gito iri huriro kandi ryakiriye Joseph Kabila wabaye ari Perezida wa RDC, kuri ubu uri gukora ibikorwa bitandukanye birimo guhura n’abayobozi mu ngeri zitandukanye, ibyo we yita ko ari ibiganiro biganisha ku kugarura amahoro.

Custom comment form

Amakuru Aheruka