AFC/M23 yamaganye igitero cy’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yarashe indege ya gisivile mu Minembwe, nyuma y’iminsi itatu gusa isinye amasezerano y’amahoro n’u Rwanda, i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Mu gitondo cyo ku wa mbere, tariki ya 30 Kamena, nibwo ihuriro ry’ingabo za Congo zarashe zifashishije drone muri Minembwe ndetse zitwika indege ya PAM yari yagemuriye abahunze ibitero bya Mai Mai.
Nyuma y’amasaha make, AFC/M23 yashyize hanze itangazo ivuga ko igikorwa RDC yakoze cyahitanye ubuzima bw’abantu, cyangiza ibikoresho byari bishyiriwe abaturage birimo imiti, ndetse kigira umuyonga ibiribwa byari bigenewe abaturage bagizweho ingaruka n’ibikorwa bibangamira uburenganzira bwa muntu byakozwe n’ubutegetsi bwa Congo kuva mu mwaka wa 2017.
Muri iri tangazo bakomeje bavuga ko binyuze mu bikorwa ubu butegetsi bwa Kinshasa bukomeje gukora bigaragaza ko bagifite umugambi wo kurimbura Abanyamulenge mu misozi yo muri Kivu y’Amajyepfo.
Ati” Alliance Fleuve Congo, AFC/M23 yamaganye yivuye inyuma ibi bikorwa biteye agahinda kandi by’ubunyamanswa, birenga no ku gahenge ko guhagarika imirwano bikozwe n’ingabo za Leta, ndetse n’ibitero byibasira ibice bituwe cyane bya Kanyola, Kabare, Kigogo, Kadasomwa, Nyabyondo no mu bice bihakikije, bikozwe na FARDC ku bufatanye n’ingabo z’uburundi (FDNB, FDLR n’abarwanyi ba Wazalendo.”
Ikomeza ivuga ko ubu bwicanyi bukomeje gukorerwa Abanyamulenge bidashobora kwihanganirwa, kandi ko bikwiye guhagarara bidatinze.
Ingabo za FARDC n’iz’uburundi zagabye iki gitero kuri iriya ndege yari igemuriye abaturage nyuma y’iminsi itatu gusa RDC ishyize umukono ku masezerano y’amahoro n’u Rwanda, agamije gushaka igisubizo kirambye ku ntambara iri mu Burasirazuba bw’iki gihugu.



