Ihuriro Alliance Fleuve Congo, AFC/M23, ryatangaje ko Ingabo za SADC ziri inyuma y’ibitero Wazalendo, FARDC, FDLR n’Ingabo z’u Burundi bari kugaba mu Mujyi wa Goma, isaba ko zihita ziva vuba muri iki gihugu.
Ni ubutumwa bukubiye mu itangazo AFC/M23 yashyize hanze mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, tariki ya 12 Mata 2025.
Iri tangazo rivuga ko igeragezwa ry’ibitero byabaye mu duce dutandukanye mu ijoro ryo ku wa 11 Mata 2025, ryakozwe n’Ihuriro ry’Ingabo za RDC rihabanye n’amasezerano bagiranye n’Umuryango wa SADC i Goma mu kwezi gushize, kandi ko binadindiza umushinga wo kuvugurura ikibuga cy’indege cya Goma.
AFC/M23 ikomeza ivuga ko yafashe umwanzuro wo guhita isaba ingabo za SAMIDRC guhita ziva mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Yanasabye kandi ko ingabo za FARDC zahungiye muri Monusco na zo zihita zishyikirizwa AFC/M23.
M23 yasoje ivuga ko izakomeza guharanira kurinda umutekano w’abaturage mu buryo bwose bushoboka.
Iri tangazo ryasohotse mu gihe harimo kumvikana amasasu menshi mu bice bikikije Umujyi wa Goma ku nkengero z’Ikirunga cya Nyiragongo aho M23 ihanganye n’imitwe ya FDLR, Wazalendo n’Ingabo za FARDC zasigaye.
Umujyi wa Goma ufatwa nk’Umurwa Mukuru w’Intara ya Kivu ya Ruguru uri mu maboko y’Abarwanyi ba M23 kuva muri Mutarama uyu mwaka.
Imirwano yongeye kubura hagati y’Ingabo za FARDC n’abarwanyi b’imitwe ibashyigikiye na M23 mu gihe Intumwa za Leta ya RDC n’aba AFC/M23 baheruka guhurira i Doha muri Qatar mu biganiro bigamije kwimakaza amahoro.
