Abarwanyi b’Umutwe wa M23 basubije inyuma ibitero byagabwe n’inyeshyamba zo mu Mutwe w’Iterabwoba wa FDLR na Wazalendo zashakaga gufata ibirindiro byawo biri i Kavumu ahari Ikibuga cy’Indege cya Bukavu muri Kivu y’Amajyepfo.
Iyi mirwano yatangiye ahagana saa Tanu zo kuri iki Cyumweru, tariki ya 13 Mata 2025 mu duce twa Kavumu, Katana na Lwiro.
Utu duce tukaba tubarizwa muri Teritwari ya Kabare mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Amakuru aturuka ahabereye imirwano avuga ko abarwanyi ba Wazalendo baturutse mu bice biherereye muri Pariki ya Kahuzi-Biega, ndetse no mu tundi duce tuyegereye.
Mu butumwa bw’amashusho bwagiye hanze kuri iyi mirwano yabaye kuri iki cyumweru ibereye i Kavumu, bugaragaza abarwanyi ba Wazalendo bigamba ko bafashe Katana kandi ko bamanutse gufata Ikibuga cy’Indege cya Kavumu.
Nyuma y’isaha, hakwirakwijwe andi mashusho ku mbuga nkoranyambaga agaragaza imirambo bivugwa ko ari ya Wazalendo irambaraye hasi muri utwo duce twaberagamo imirwano. Bakuwe mu birindiro bashakaga gufata, bakwirwa imishwaro.
Ibi bitero bije bikurikira ibindi biheruka kubera mu Mujyi wa Goma mu ijoro ryo ku wa Gatanu, tariki ya 11 Mata 2025, byabereye mu bice byinshi by’uyu mujyi no muri Teritwari ya Nyiragongo muri Kivu y’Amajyaruguru.
Ibi bitero byagabwe n’Ihuriro ry’Ingabo za Leta ya RDC, FARDC n’abambari bazo barimo Wazalendo, FDLR, Ingabo z’u Burundi n’iza SADC na byo byasubijwe inyuma n’abarwanyi b’Umutwe wa M23.