sangiza abandi

M23 yemeje ko abantu 874 aribo baguye mu mirwano yo gufata Goma

sangiza abandi

Ubuyobozi bw’umutwe wa M23 bwatangaje ko abantu 874 ari bo bapfuye ubwo yari mu rugamba rwo kubohora umujyi wa Goma, muri Kivu y’Amajyaruguru.

Tariki ya 27 Mutarama 2025, nibwo abarwanyi b’umutwe wa M23 bigaruriye umujyi wa Goma nyuma y’imirwano ikomeye yarimaze iminsi irenga itatu iyihanganishije n’ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye ku wa gatanu tariki ya 30 Gicurasi 2025, nibwo iri huriro rya AFC/M23 ryatangaje aya makuru.

Ni mu gihe bamurikaga raporo y’uburenganzira bwa muntu mu bice igenzura, ivuguruza ibyatangajwe na Leta ya Kinshasa ndetse n’imiryango irimo Amnesty international na Human Rights Watch.

Delion Kimbulungu, umunyamabanga wa AFC/M23, yasobanuye ko kuva tariki ya 02 kugeza 13 Gashyantare, iri huriro rya AFC/M23 ryabonye mu mujyi wa Goma imirambo 874, nubwo Leta ya Congo yo yemeza ko hapfuye abagera ku 3000.

Yagize ati “Bigaraga ko umubare wa 3000 watangajwe na Leta ya Congo wahimbwe.”

Ubwo imirwano yabaga muri uyu mujyi wa Goma ku itariki ya 27 Gicurasi 2025 ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye amashusho agaragaza Gereza ya Munzenze iherereye i Goma iri gushya, imfungwa zatorotse.

Ishami ry’umuryango w’Abibumbye rishinzwe uburenganzira bwa muntu, ryatangaje ko abagore 165 bishwe n’inkongi y’umuriro yafashe iyi gereza, kandi ko bose bafashwe ku ngufu n’imfungwa batorotse.

Kimbulungu yagaragaje ko nubwo Leta ya Congo n’abakorana bya hafi na yo bashinje AFC/M23 uruhare mu itorokwa ry’imfungwa za gereza ya Munzenze ndetse n’urupfu rw’aba bagore, ibi byago byabaye mbere y’uko abarwanyi babo bahagera.

Ati “Aya mahano yabaye mu gitondo cya tariki ya 27 Gicurasi 2025, mbere yuko M23 ihagera.”

Iyi Raporo ya AFC/M23 ikubiyemo ibimenyetso ndetse n’ubuhamya igaragaza kandi uko uburenganzira bw’ikiremwamuntu buhagaze mu mujyi wa Goma kuva ubwo yatangiraga kuwugenzura mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka wa 2025.

Custom comment form

Amakuru Aheruka