sangiza abandi

M23 yemeje ko Joseph Kabila yageze i Goma

sangiza abandi

Ihuriro rya AFC/M23 ryemeje ko ku Cyumweru, tariki ya 25 Gicurasi 2025, Joseph Kabila Kabange wayoboye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yageze mu mujyi wa Goma, umurwa mukuru w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Amakuru aturuka mu begereye Kabila avuga ko uku kugera i Goma bihuye nibyo yasezeranijwe mu ijambo rye aherutse kugeza ku baturage ba Congo ndetse n’abanyapolitiki muri rusange.

Aya makuru kandi yemezwa n’abayobozi b’ihuriro rya AFC/M23, ari nabo bayoboye uyu mujyi wa Goma, muri Kivu y’Amajyaruguru.

Abavugizi ba AFC/M23, Lawrence Kanyuka na Willy Ngoma, babinyujije ku rubuga rwa X batangaje ko Kabila koko yageze I Goma, ndetse bamwifuriza kuzagira ibihe byiza.

Ati “Uwahoze ari Perezida wa DRC, Joseph Kabila, yageze mu mujyi wa Goma. Turamwifuriza kuzagira ibihe byiza mu gice twabohoye.”

Mu ijambo rye, Joseph Kabila Kabange yari yashinje guverinoma kuba “yaratereranye” abaturage bo mu Burasirazuba kandi ko “yabahannye”, cyane cyane ko “yahagaritse ibigo by’imari ” no “kubuza urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa.”

Yakomeje agira ati: “Ibi byemezo n’ibindi byinshi ni nko guhotora abaturage kandi bigira ingaruka mbi ku ubuzima.”

Yahamagariye ubuyobozi kwita ku”ubuzima bw’abantu” muri kariya gace k’igihugu, ndetse asaba abayobozi “kurengera abaturage” anashimangira ko “ingabo, inzego z’ubutabera n’izindi nzego zishinzwe umutekano bagomba gukorera abaturage kandi bagasubiza ibyifuzo byabo.

Joseph Kabila yishimiye ibiganiro by’amahoro bikomeje ndetse yerekanye gahunda ye yo gukura RDC mu manga.

Iri tangazo ryashyizwe ahagaragara na Joseph Kabila Kabange ryakurikiye icyemezo cya Sena cyo gukuraho ubudahangarwa bwe. arashinjwa n’ubutabera bwa gisirikare kuba afitanye isano n’umutwe w’inyeshyamba M23.

Custom comment form

Amakuru Aheruka