sangiza abandi

M23 yongeye gusubiza inyuma ikindi gitero muri Kivu y’Amajyepfo

sangiza abandi

Ihuriro ry’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC, FDNB, FDLR na Wazalendo) bagabye ibitero I Katana hafi n’ikibuga cy’indege kigenzurwa n’umutwe wa M23 abenshi bahasiga ubuzima.

Ni imirwano yabaye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 07/06/2025 ubwo ihuriro ry’ingabo za Congo zongeye gutera abarwanyi ba AFC/M23 i Katana haherereye hafi n’ikibuga cy’indege cya Kavumu,batrutse muri parike ya Kahuzi-Biega.

Iyi mirwano yamaze umwanya ungana na masaha abiri n’igice, kuko yatangiye igihe cy’isaha ya saa saba z’amanywa kugeza nimugoroba.

Ni imirwano yumvikanyemo urusaku rw’imbunda ziremereye n’izoroheje, aho ndetse kandi yanasize abaturage bo muri ako gace bavuye mu byabo bahungira mu bindi bice bitekanye.

iyi mirwano yari komeye. Yaguyemo Wazalendo 11 mubagabye iki gitero kandi uyu mubare ushobora kurenga bitewe n’imiterere yaho imirwano yabereye.

Aya makuru akomeza avuga ko uruhande rwa wazalendo nubwo aribo barigabye iki gitero byarangiye bahunze nk’uko n’ubundi byagenze muri iki cyumweru kirimo gushira.

Hagati muri iki cyumweru turimo, iri huriro ry’Ingabo zirwanirira Leta y’i Kinshasa nabwo bari bagabye ibitero muri iki gice cya Katana birangira nubundi M23 ibasubije inyuma bahunga berekeza mw’ishyamba.

Custom comment form

Amakuru Aheruka