Umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo wigaruriye uduce twingenzi two muri teritwari ya Walikale mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru,iyi mirwano yongeye kubura nyuma yaho ibiganiro na leta I Doha kumvikana byanze.
Ni imirwano yabaye ku munsi kuruyu wa kabiri tariki ya 22/04/2025, nyuma yaho leta yanze gufungura abantu ba AFC/M23 ndetse n’abafunzwe bazira ko haraho bahuriye nuyu mutwe.
Amakuru avuga ko muri iyo mirwano yahuje impande zombi, yasize M23 yirukanye ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta mu bice byinshi byo muri iyi teritware ya Walikale.
Amakuru aturuka ku kibuga cy’imirwano nuko uyu mutwe wa M23 ko wafashe na centre ubwayo ya Walikale baherukaga kurekura ku mpamvu z’ibiganiro bya Doha muri Qatar.
Amakuru akomeza avuga ko no kuri uyu wa gatatu impande zombi zazindukiye mu mirwano. bikavugwa ko uyu mutwe wa M23 ukomeje kwirukana uruhande bahanganye muri ibyo bice.
Ibi bije bikurikira kunanirwa kw’ibiganiro bya Doha, bitewe nuko Kinshasa yanze kurekura imfungwa za M23 nkuko byari biteganyijwe.
M23 yashyikirije ubuhuza bwa Qatar urutonde rw’imfungwa zabo za politiki n’abasirikare 700 bafunzwe n’ubutegetsi bwa RDC mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Abarekuwe na Perezida Felix Tshisekedi bafashwe kubera ko begereye uwahoze ari guverineri wa Haut-Uele, Christophe Baseane uvukana na Corneille Naanga.