Ihuriro rya AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryungutse abasirikare barenga ibihumbi 7, biganjemo aba FARDC bafatiwe mu mujyi wa Goma.
Aba basirikare bahawe amasomo ya Gisirikare, aho umuhango wo kubinjiza mu Ngabo za AFC/M23 wabaye ku Cyumweru, tariki ya 14 Nzeri 2025, uyobowe n’Umugaba mukuru w’ingabo za ARC (Armee Revolutionnaire Congolaise), Maj Gen Sultan Makenga.
Ni umuhango wabereye mu kigo cya Rumangabo giherereye muri teritware ya Rutshuru mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Amakuru avuga ko abakomando basoje ari ya masomo bose ni abantu 7,437, barimo abahoze ari abasirikare ba Leta ya RDC bafatiwe ku rugamba rwo gufata Goma, maze biyemeza kwnjira muri AFC/M23.
Gen Sultan Makenga yasabye abasoje ayo masomo kurangwa n’ikinyabupfura no guharanira kubaka igihugu cyabo, ndetse abasaba kwambara ingofero kugira ngo berekane ko babaye aba AFC/M23.
Yabibukije ko ibibazo birimo n’ibyumutekano muke biri muri RDC byatewe n’ubutegetsi bubi bwa perezida Felix Tshisekedi buzana ivangura mu baturage.
Avuga ko Tshisekedi yahaye abacanshuro agaciro kenshi kuruta abasirikare b’igihugu, ndetse ko atagifite ubushobozi bwo kuyobora igihugu, abasaba kwitegura bakabohora igihugu cyashyizwe mu kaga n’ubuyobozi bubi.
Umuhuzabikorwa mukuru wa AFC/M23, yashimiye abarangije amasomo ya gisirikare, ababwira ko bizabafasha kugira brigade 4, anabizeza ko kubohora igihugu bitangiye kandi ko bizagera hose.



