Madamu Jeannette Kagame, yakiriye Umwamikazi w’umwami King Letsie III wa Lesotho, Masenate Mohato Seeiso .
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 4 Ukuboza 2025, yakiriwe mu biro bya Imbuto Foundation .
Urugendo rwe , rugamije gusangizwa na Imbuto Foundation n’ubufatanye hagati y’impande zombi mu nzego zitandukanye zirmo ubuzima,uburezi,no kongerera ubushobozi urubyiruko.
Masenate Mohato Seeiso ari mu Rwanda kuva kuwa gatatu tariki ya 3 Ukuboza 2025, mu rwego rwo gukorana na guverinoma y’u Rwanda.
Masenate Mohato Seeiso , yavuze ko u Rwanda rwashyizeho sisiteme igihugu kubona inkingo mu buryo bworoshye mu gihe ruzishatse.
Ku rundi ruhande, Minisitiri w’Ubuzima wa Lesotho,elibe Mochoboroane, yavuze ko Minisiteri ye,yagize amahirwe yo kohereza abakora mu nzego z’ubuzima kugira ngo bigire ku Rwanda no kureba uburyo igihugu kimaze gutera imbere.
Masenate Mohato Seeiso , ni urugendo rwe agiriye mu Rwanda .
Guverinoma y’u Rwanda n’Ubwami bwa Lesotho mu Ukwakira umwaka ushize, byasinye amasezerano y’imikoranire (General Cooperation Agreement) azagira uruhare mu gufasha ibihugu byombi kwagura imikoranire igamije inyungu ku mpande zombi.
Umubano w’u Rwanda na Lesotho watangiye kubakwa mu 1983, ukaba ushingiye ku bwubahane n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.
Ubwami bwa Lesotho bwashinzwe n’Umwami Moshoeshoe I mu myaka 200 ishize, bukaba bwararanzwe n’amahoro n’umutekano mu bihe bitandukanye kugeza n’ubu.










