Madamu Jeannette Kagame yatangaje ko igihembo cy’ishimwe mu guteza imbere ubuzima bw’abagore aherutse guhabwa na FIGO, agitura abagore, abakobwa n’urubyiurko batera imbaraga umuryango wa Imbuto Foundation mu rugendo rwo kwiyubaka.
Mu butumwa Madamu Jeannette Kagame yanyujije ku rubuga rwa X, yavuze ko yishimiye kwakira iki gihembo yahawe n’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Abaganga b’Inzobere mu kwita ku buzima bw’abagore (International Federation of Gynaecologists and Obstetricians ‘FIGO’).
Ati” Ni ishema rikomeye kwakira igihembo cy’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Abaganga b’Inzobere mu kwita ku buzima bw’abagore.”
Yakomeje ashimira FIGO yita ku buzima bw’abakobwa n’Umuryango wa Imbuto Foundation umaze imyaka irenga 20 ukora ibikorwa biharanira iterambere ry’urubyiruko by’umwihariko abakobwa.
Ati” Binyuze muri Imbuto Foundation n’abafatanyabikorwa bayo, twabonye uburyo bwo guha ubushobozi abagore n’abakobwa bishobora guteza imbere imibereho myiza y’imiryango. Nshimiye FIGO n’abakomeje guharanira ubuzima n’agaciro k’umugore.”
Madamu Jeannette Kagame yavuze ko iki gihembo yahawe agitura abagore, abakobwa n’urubyiruko bo soko y’imbaraga y’umuryango wa Imbuto Foundation.
Ati” Iri shimwe ndituye abagore, abakobwa n’urubyiruko batera imbaraga urugendo rwacu.”
Iki gihembo cya Madamu Jeannette Kagame cyatangiwe mu Nama Mpuzamahanga ya 25 ya FIGO yabereye i Cape Town muri Afurika y’Epfo, cyakirwa n’Ambasaderi w’u Rwanda muri iki gihugu, Emmanuel Hategeka.
Abinyujije mu Muryango wa Imbuto Foundation Madamu Jeannette Kagame yateje imbere uburezi bw’abakobwa, uburinganire no ndetse agira uruhare mu gushakira ibisubizo ibibazo abagore n’abakobwa bahura na byo.
Si aha gusa kuko yanagize uruhare mu ishingwa ry’Umuryango w’Abadamu b’Abakuru b’Ibihugu bya Afurika barwanya SIDA (OAFLA), aho uyu muryango wagaragaje ko bashobora kuba imbarutso y’impinduka nyazo mu mibereho y’abaturage.
Madamu Jeannette Kagame kandi yakomeje kugira uruhare mu kubaka umuryango Nyarwanda binyuze mu butumwa agenera abagore n’abakobwa yifashishije imbuga nkoranyambaga.





