sangiza abandi

Magloire Paluku wari umujyanama wa Corneille Nangaa yiciwe i Goma

sangiza abandi

Umunyamakuru Magloire Paluku wari umujyanama mu by’itumanaho wa Corneille Nangaa, umuhuzabikorwa w’ihuriro AFC/M23, ysihwe arasiwe mu mujyi wa Goma.

Paluku yishwe arasiwe i Goma, ku wa Gatatu, tariki ya 10 Ukuboza 2025, n’abantu bataramenyekana.

Amakuru y’urupfu rwe yamenyekanye mu masaha y’ijoro ryo ku wa Gatatu, yemezwa na AFC/M23 ivuga ko Paluku yaguye mu bitaro bikuru bya Goma, aho yari yajyanywe nyuma yo kurasirwa mu muhanda.

AFC/M23 yatangaje ko iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane abari inyuma y’iki gikorwa.

Paluku yari umwe mu banyamakuru bakomeye mu Burasirazuba bwa Congo, yamenyekanye binyuze mu itangazamakuru, ubuhanzi n’imivugo.

Yari kandi umuyobozi wa Radio Kivu1 akaba yaratangiye ibikorwa bya politiki akorana n’ihuriro AFC/M23 kuva muri 2023, ubwo yeguraga ku mwanya w’umujyanama muri Minisiteri y’Ubugeni, i Kinshasa.

Mu mwaka wa 2024, Paluku n’abandi bayobozi ba AFC/M23 barimo Corneille Nangaa, nubwo batari bahari bahanishijwe igihano cy’urupfu na Leta ya Congo ,bashinjwa “Ubugambanyi n’uruhare mu bikorwa by’iterabwoba.”

Uyu mugabo w’imyaka 58 yavukiye i Butembo, aherutse no gusohora indirimbo ivuga ku rugamba rwo kurenganura abaturage aho yavugaga ko atazapfa atabonye umusaruro w’intambara barwana.

Urupfu rwe rwatunguye benshi mu bakurikiranira hafi ibya politiki y’Uburengerazuba bwa Congo, hibazwa niba rutazongera ubukana bw’amakimbirane ari mu Burasirazuba bwa RDC, kuko yafatwaga nk’ikiraro gihuza abo mu bwoko bw’aba Nande n’abavuga Ikinyarwanda.

Photos:

Photos:

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

Amakuru Aheruka