Umunyarwandakazi Masengesho Yvonne yegukanye umudali wa zahabu muri Shampiyona Nyafurika y’Amagare ya 2026 (CAC Road Cycling African Championships), mu cyiciro cy’abakobwa batarengeje imyaka 19 mu gusiganwa n’ibihe.
Masengesho yahize abandi mu cyiciro cya Individual Time Trial (ITT), aho buri mukinnyi asiganwa ku giti cye, hagapimwa igihe akoresha kugira ngo arangize intera yagenwe.
Muri iki cyiciro, Masengesho yaje ku mwanya wa mbere, akurikirwa na El Sayed wo mu Misiri na Gimbato wo muri Ethiopia.
Shampiyona Nyafurika y’Amagare ya 2026 iri kubera i Kisumu muri Kenya, ihuza abakinnyi baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika bahatanira imidali mu byiciro bitandukanye.









