sangiza abandi

U Rwanda rukeneye ibyumba by’amashuri 40.000 ngo rukemure ikibazo cy’ubucucike 

sangiza abandi

Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko hakenewe ibyumba by’amashuri 40.000 kugira ngo hagabanuke ubucucike mu mashuri no gukemura ikibazo cy’abanyeshuri biga igice cy’umunsi, ivuga ko kubigeraho bizasaba igihe n’amikoro ahagije.

Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, yabigarutseho ku wa 20 Ukwakira 2026, ubwo yari imbere ya Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco, Siporo n’Urubyiruko, mu biganiro ku bibazo byagaragajwe n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta.

Yasobanuye ko inyigo yakozwe na Minisiteri yagaragaje ko hakenewe ibyumba 40.000 kugira ngo ubucucike bugabanuke, abanyeshuri babashe kwiga igihe cyose cyagenwe kandi intego yo kugira abanyeshuri 46 mu cyumba kimwe igerweho.

Ati “Twakoze inyigo yo kureba ibyumba by’amashuri dukeneye kugira ngo dukemure ikibazo cy’ubucucike no kwiga igice cy’umunsi dusanga dukeneye ibigera ku 40.000.”

Yagaragaje ko urugendo rwo kubigeraho rutazoroha, kuko hagati ya 2017 na 2024 Leta yari imaze kubaka ibyumba by’amashuri 27.500, nyamara hakaba hakenewe ibindi 40.000 kugira ngo iki kibazo gikemuke.

Minisitiri Nsengimana yanagaragaje ko imwe mu mbogamizi zikibangamiye urwego rw’uburezi ari ukudahuza igenamigambi n’ingengo y’imari ihari, bigatuma intego zishyirwaho zitagerwaho uko byari byitezwe.

Yatanze urugero kuri gahunda yo guha abarimu mudasobwa, aho mu ishyirwa mu bikorwa rya Gahunda ya Mbere y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST1), hari aho intego yagezweho ku kigero cya 21%, ahandi ikagera kuri 18%.

Yavuze ko hakenewe igenamigambi ry’igihe kirekire, nibura ry’imyaka 10, rikajya risuzumwa buri myaka itanu, kugira ngo ibikorwa biteganyijwe bijyanishwe n’amikoro azaboneka.

Yashimangiye ko nubwo hakiri icyuho mu byumba by’amashuri n’ibikoresho byifashishwa mu myigire, hakwiye gukomeza kunoza imikoreshereze y’amikoro ahari no gushaka ibisubizo birambye, kugira ngo uburezi bukomeze gutera imbere.

U Rwanda rukeneye ibyumba by’amashuri 40.000 ngo rukemure ikibazo cy’ubucucike 

Photos:

[fluentform id="3"]