Matata Ponyo Augustin wahoze ari Minisitiri w’Intebe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yakatiwe imyaka 10 yo gukora imirimo y’agahato nyuma yo guhamwa kugira uruhare mw’inyerezwa rya miliyoni 245 z’amadolari y’amerika, yaragenewe umushinga wo kubaka icyanya cy’inganda zitunganya ibikomoka ku buhinzi mu gace ka Bukanga-Lonzo.
Matata Ponyo Augustin yabaye minisitiri w’intebe kuva muri 2012 kugeza 2016, ku butegetsi bwa Joseph Kabila.
Mu mwaka wa 2020 nibwo urwego rw’ubugenzuzi mw’ikoreshwa ry’imari, rwagaragaje ko umushinga wo kubaka iki cyanya wagombaga gutangira mu 2014, wanyerejwemo miliyoni 205 z’amadolari y’Amerika.
Ubushinjacyaha bwatangiye gukurikirana Matata nk’uwari ushinzwe gukurikirana uyu mushinga ndetse n’abandi bayobozi bari bafatanyije.
Muri kwezi kwa Mata 2025 ubushinjacyaha bwa mushinjije kunyereza miliyoni 115 muri uyu mushinga, bumusabira igihano cyo gukora imirimo y’agahato mu gihe cy’imyaka 20 no kubuzwa uburenganzira bwo kujya mu mirimo ya Leta mu myaka 10.
Perezida w’urukiko rushinzwe kurengera itegeko nshinga, Dieudonne Kamuleta, ku wa kabiri tariki ya 20 Gicurasi 2025, yasobanuye ko muri miliyoni 279 z’amadolari y’Amerika zari ziteganyirijwe umushinga wa Bukanga-Lonzo, byagaragaye ko miliyoni 34 gusa ari zo zakoreshejwe uko bikwiye, izindi ziranyerezwa.
Yasobanuye ko byagaragaye ko Matata hamwe n’umushoramari Christo Grobler wo muri Afurika y’Epfo banyereje miliyoni 156 z’amadolari, Matata yongera kunyereza miliyoni 89 z’amadolari afatanyije na Deogratias Mutombo wabaye guverineri wa Banki nkuru ya RDC, aya mafaranga yose yari yarateganyirijwe uyu mushinga.
Ati: “Urukiko rukatiye Matata Ponyo Augustin imyaka 5 y’imirimo y’agahato ku bw’inyereza yafatanyije na Gobler Christo Stefanus n’indi myaka 5 y’imirimo y’agahato kubera kunyereza amafaranga nabwo afatanyije na Mutombo Mwananyembo Deogratias bivuze ko ari igihano cy’imyaka 10.”
Imwe mu ngingo zagiweho impaka ubwo Matata Ponyo yasubiraga imbere y’urukiko ni ubudahangarwa afite nka Senateri, hibazwa niba kumuburanisha mu gihe atarabwamburwa bikurikije amategeko. Kamuleta yasobanuye ko kuba Matata Ponyo yarabaye Senateri mu gihe yari yaratangiye gukurikiranwa, bihagije kugira ngo ahanwe.