Ubuyobozi bw’umujyi wa Goma bwatangaje ko Julien Katembo Ndalieni wari umuyobozi washyizweho n’ihuriro rya AFC/M23, yahagaritswe mu mirimo mu gihe cy’iminsi 15.
Amakuru aturuka mu mujyi wa Goma ni uko Julien Katembo Ndalieni yahagaritswe ku buyobozi bw’Umujyi wa Goma, kugirango akorweho iperereza ku makosa akomeye akekwaho.
Aya makuru akomeza avuga ko iki cyemezo gifitanye isano na raporo yagaragaye tariki ya 22 Ugushyingo 2025, ivugwamo ibikorwa binyuranyije n’inshingano ze yakoze ubwo yari mu mirimo isanzwe y’akazi.
Nta makuru arambuye yatangajwe ku byo aregwa, gusa abari hafi y’ubuyobozi bemeza ko yazize ibyo yavugiye mw’itangazamakuru nyuma y’Umuganda wo kuri uyu wa Gatandatu, akiyemerera ko yategetse ko umushoferi utakoze Umuganda akubitwa inkoni ndetse agafungwa iminsi ibiri.
Inzego zishinzwe imiyoborere muri Goma zatangaje ko izi ngamba zafashwe mu rwego rwo gukomeza kubahiriza amahame y’imiyoborere myiza, aho buri muyobozi akwiye kubazwa inshingano ze by’umwihariko muri ibi bihe igihugu kiri mu ntambara mu ntara za Kivu zombi.
Mu gihe iperereza rigikomeje, uyu muyobozi w’Umujyi wa Goma, yahagaritswe yabaye asimbuwe by’agateganyo n’umuyobozi w’umujyi wungirije, Desire Ngabo Kisuba, kugirango imirimo y’umujyi ikomeza nta nkomyi.
Ibi bibaye mu gihe intambara ikomeje gufata intera hagati ya FARDC na AFC/M23, cyane cyane muri teritware za Masisi na Walikale.



