sangiza abandi

Meya wa Kayonza n’abamwungirije birukanwe

sangiza abandi

Abagize Komite Nyobozi y’Akarere ka Kayonza barimo Umuyobozi w’Akarere, Nyemazi John Bosco, Munganyinka Hope wari Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu na Harelimana Jean Damascène wari ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, birukanwe mu nshingano zabo.

Inama Njyanama y’Akarere ka Kayonza yateranye kuri iki Cyumweru, tariki ya 7 Ukuboza 2025, ni yo yanzuye guhagarika aba bayobozi kubera ko batujuje inshingano zabo uko bikwiye.

Meya Nyemazi John Bosco na ba visi meya bakoranaga bakuwe mu nshingano zabo nyuma y’iminsi havugwa ikibazo cy’inzara yatumye bamwe mu baturage basuhuka by’umwihariko mu Mirenge ya Ndego na Mwiri mu Karere ka Kayonza.

Abaturage batuye muri Ndego baheruka kubwira abanyamakuru ko bakomeje kugirwaho ingaruka n’inzara iterwa n’amapfa yibasiye imyaka yabo bigatuma hari n’abasuhuka bajya gushaka ibiribwa ahandi.

Akarere ka Kayonza ubusanzwe gatuwe n’abaturage 457,156 nk’uko ibarura ryo mu 2022 ryabigaragaje.

Aba bayobozi birukanwe nyuma y’uko hari abaturage bo muri Ndego na Mwiri batatse ko bashonje byanatumye bamwe batangira gusuhuka mu gihe Leta yari ifite ibyo kurya ariko hakabaho uburangare mu kubiha ababikeneye.

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Kayonza, Doreen Basiime Kalimba, yabwiye Radio y’Igihugu ko aba bayobozi bamaze igihe badakorera hamwe ndetse badahuza mu nshingano.

Ati “Iyo utinze gukemura ikibazo gikurura ikindi. Ni yo mpamvu twabonye bakwiye kuva mu nshingano, hakagira abandi bayijyamo.’’

Yavuze ko hagiye gushyirwa imbaraga ku buryo nta cyuho kigaragara mu gihe hagishakishwa abandi bajya mu nshingano.

Kalimba yijeje ko bagiye gushyira imbaraga ku buryo nta cyuho kizongera kubaho mu mitangire ya serivisi igenewe abaturage.

Ati “Abaturage bajye batanga amakuru, bayatangire ku gihe. Ntibakwiye kwihanganira serivisi mbi. Hari igihe bitinda kuko umuturage yabibonye akihangana, ntabishyire ku mugaragaro. Serivisi nziza ni uburenganzira bwabo. Ntiwabura aho unyuza amakuru.’’

Nyemazi John Bosco yatorewe kuyobora Akarere ka Kayonza ku wa 19 Ugushyingo 2021, Munganyinka Hope we yinjiye muri Komite Nyobozi yako mu 2018, mbere yo gutorwa muri manda yakurikiyeho.

Harerimana Jean Damascène we yatorewe kuba Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage mu 2016, yongera gutorerwa indi manda mu 2021.

Akarere ka Kayonza kakunze kuzongwa n’ibibazo by’amapfa aterwa n’izuba ryinshi ariko hari imishinga migari yatekerejweho yo kubikemura.

Mu ntangiriro za 2026, Leta izatangira ibikorwa byo kubaka imishinga ibiri yo kuhira mu Turere twa Kayonza na Kirehe izatwara miliyari 205 Frw.

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yatangaje ko iyi mishinga izaba ifite ubushobozi bwo kuhira ku buso burenga hegitari 5000 ndetse yitezweho gukemura ikibazo cy’izuba rikunze kwibasira bimwe mu bice byegereye Pariki y’Igihugu y’Akagera mu Burasirazuba bw’u Rwanda.

Nyemazi John Bosco wari Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza yirukanwe kubera imitangire mibi ya serivisi
Harerimana Jean Damascène yari Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage kuva mu 2016
Munganyinka Hope yirukanwe muri Komite Nyobozi y’Akarere ka Kayonza, yinjiyemo mu 2018

Photos:

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

One Response

  1. Iyi mikorere mibi tunayisanga muri GISAGARA cyane, ababishinzwe nka RALGA mutungeyo itoroshi Meya Rutaburingoga yashizemo icyanga cy’imiyoborere,asigaranye itonesha n’icyenewabo haba mu mitangire y’amasoko no muri serivisi tutaretse no gukemura nabi ibibazo by’abaturage akanadutuka mu nteko ngo turi abatindi ra

Amakuru Aheruka