Mu Rugezi mu gice kigenzurwa n’umutwe wa Twirwaneho n’uwa M23 cyazindutse kigabwamo ibitero by’ihuriro ry’Ingabo za Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, mu gihe Teritwari ya Uvira ikomeje kujya mu kaga.
Aya makuru ava mu Rugezi ahamya ko ahagana saa kumi n’ebyiri mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 9 Gicurasi 2025, aribwo mu Rugezi hagabwe igitero cy’ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Congo (FARDC, FDLR ingabo z’uburundi na Wazalendo).
Iyi Rugezi yagabwemo ibi bitero iherereye mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwa komine ya Minembwe, ikaba kandi iri muri gurupoma ya Basimukuma, muri segiteri ya Lulenge.
Kuva M23 yafata iki gice mu kwezi kwa Werurwe izi ngabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa ziyigabyemo ibitero inshuro zirenga enye mu rwego rwo kugerageza kuyigarurira, ariko uyu mutwe ukazikubita inshuro.
N’ibitero byo kuri uyu munsi amakuru aturuka muri Rugezi avuga ko uruhande rurwanira Leta ya RDC abarugize batangiye kurwana basubira inyuma.
Ku rundi ruhande umutwe wa M23 watangiye gusatira Umujyi wa Uvira wa kabiri munini mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo nyuma yuko Ingabo z’uyu mutwe kuva ejo ku wa Kane zagaragaye mu duce twegereye uyu mujyi, turimo Katogota na Luvungi
Ifatwa rya Katogota na Luvungi bica amarenga y’uko M23 ishobora kuwigarurira.