sangiza abandi

Minisiteri y’Ibidukikije yasabwe ubusobanuro ku gihombo cya miliyari 1.32 Frw yatewe na SEAL

sangiza abandi

Minisiteri y’Ibidukikije yasabwe gusobanura mu gihe kitarenze amezi abiri impamvu yateye igihombo cyarenga miliyari 1.32 Frw, cyatewe no kudashyira mu bikorwa ibikubiye mu masezerano Ikigo cya SEAL cyari cyagiranye n’u Rwanda yo gusarura no gusazura amashyamba mu Ntara z’Igihugu.

Ni ibyagarutsweho n’Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe Ubutaka, Ubuhinzi, Ubworozi n’Ibidukikije mu Nteko Ishinga Amategeko, ku munsi w’Ejo ku wa Kabiri, tariki ya 4 Werurwe 2026.

Depite Speciose Ayinkamiye, Visi Perezida w’iyi Komisiyo ubwo yagezaga ku badepite raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ku micungire y’amashyamba, yagaragaje ko kugenda biguru ntege kw’amasezerano u Rwanda rwari rwagiranye n’ikigo cya SEAL, byateje igihombo cy’angana na miliyari 1 miliyoni 238 n’ibihumbi 244 na 838 Frw.

Mu 2018, u Rwanda rwari rwasinyanye amasezerano na SEAL yo gucunga amashyamba ya Leta arimo Shara, Ntobo I, II, na III, mu Ntara y’Amajyepfo n’Uburengerazuba. SEAL yari ifite inshingano zo gusarura ibiti byashaje, kubyongerera agaciro no gusazura amashyamba.

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Amashyamba mu Rwanda cyagaragaje ko SEAL yaje kutubahiriza amasezerano nk’uko byari biteganijwe, aho yasaruye ishyamba rya Shariyo riherereye mu Murenge wa Rugabano, Akarere ka Karongi mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ntiyishyura Leta ndetse ntiyishyura n’ubukode bw’ubutaka bwa Leta.

Banagaragaje kandi ko mu 2023, hatewe ibiti ku buso bwa hegitari 52.57 mu mashyamba ya Ntobo I, II na III ariko ntiyitabwaho uko bikwiye, nabyo biri mu byateye igihombo.

Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yagaragaje ko habayemo intege nke muri rusange mu micungire y’amashyamba birimo kuba nta gishushanyo mbonera cyihariye cy’imikoreshereze y’ubutaka bw’amashyamba na pariki z’igihugu cyari gihari, ndetse no kuba nta bubiko bwuzuye bw’amakuru kuri ayo mashyamba bari bafite.

Hagaragajwe kandi ko mu turere dutandukanye, amashyamba abarirwa hafi kuri hegitari 10,000 atagaragaza ubwoko bw’ibiti buyarimo, ndetse nta makuru ahari adatandukanya amashyamba ya Leta n’ay’abaturage.

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Amashyamba mu Rwanda, RFA, cyatangaje ko iki kigo cyemeye kuzishyura ayo mafaranga, ariko ibiganiro bigikomeje kugira ngo hemezwe uko azishyurwa ndetse no kuba haseswa burundu aya masezerano.

Abadepite basabye Minisiteri y’Ibidukikije kugaragaza mu buryo burambuye icyateye iki gihombo n’ingamba zizafatwa kugira ngo aya mafaranga ya Leta agaruzwe bidatinze, ndetse hagashyirwaho uburyo bukomeye bwo gukurikirana no gucunga neza amashyamba ya Leta, mu rwego rwo kurinda umutungo kamere w’igihugu.

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubutaka cyatangaje ko kiri gukorana n’inzego zitandukanye mu gutegura ibishushanyo mbonera byihariye by’imikoreshereze y’ubutaka bw’amashyamba na pariki z’igihugu.

RFA nayo yemeza ko hari gukorwa isuzuma rishya ry’amashyamba n’ubuso buteyeho ibiti mu gihugu hose, rizifashishwa mu gutegura Igishushanyo Mbonera cy’Amashyamba na Pariki z’Igihugu kizaba cyarangiye muri Kamena 2026, hazanakorwa Igishushanyo Mbonera cy’Igihugu cy’Imicungire y’Amashyamba kizaba cyarangiye mu Ukuboza 2026.

Photos:

Photos:

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

Amakuru Aheruka