sangiza abandi

Minisitiri Amb Nduhungirehe yatamaje Agathe Habyarimana wapfobeje nkana Jenoside

sangiza abandi

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yanenze ikiganiro avuga kigamije gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi cyakozwe na Agatha Kanziga Habyarimana , umugore wa Juvénal Habyarimana.

Tariki ya 31 Mutarama 2026 ni bwo ku rubuga rwa YouTube hasohotse ikiganiro Kanziga uba mu Bufaransa yagiranye n’uwitwa Willy Kabera mu mwaka ushize.

Muri icyo kiganiro, yagarutse mu buzima bwe mu mashuri, igihe cy’ubukoloni, ibyabyaranze umugabo we.

Muri iki kiganiro, Nduhungirehe yagarutse ku magambo ya Agathe Kanziga, aho avuga ko yuzuye ibinyoma gusa.

Nduhungirehe avuga ko mu gihe u Rwanda rwitegura Kwibuka ku nshuro ya 32, ibikorwa byo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bikomeje gufata intera i Paris mu Bufaransa.

Amb Nduhungirehe avuga ko ubusanzwe iki kiganiro cya Willy Kabera na Agathe Kanziga, cyari kigamije kugaruka ku mateka yaranze igihugu mu mboni za Agathe Kanziga nawe ashinjwa kugiramo uruhare.

Minisitiri w’ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda ,Olivier Nduhungirehe, avuga ko bitangaje kuba mu kiganiro cyose nta jambo na rimwe ryavuze ku bwicanyi bwibasiriye Abatutsi hagati yo 1959-1964, mu gihe Habyarimana, yari fiancé we icyo gihe, nyuma akaza kumubera umugabo.

Yagaragaje ko Kanziga atigeze avuga ku bwicanyi bwakorewe Abatutsi mu mashuri muri Gashyantare 1973, kandi ko Habyarimana wari Minisitiri w’Ingabo yabugizemo uruhare, ku ‘Kazu’ we ubwe yashinze afatanyije na basaza be n’inshuti ze kugira ngo bakifashishe mu kugenzura inzego z’igihugu, basahura igihugu, bikiza abataravugaga rumwe n’ubutegetsi n’Abatutsi.

Ati “Nta jambo yavuze ku bwicanyi bwakorewe abanyapolitiki mu myaka ya 1980, barimo umudepite Félicule Nyiramutarambirwa, umunyamakuru Silvio Sindambiwe na François Muganza wabaye Minisitiri, baziza ko bakomeje kwamagana inyerezwa ry’umutungo n’ivangura rishingiye ku moko no ku karere ryateguwe na Leta ya Habyarimana.”

Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko Kanziga yirengagije ubwicanyi bwateguwe n’ishyaka MRND, bwakorewe mu bice bitandukanye by’igihugu mu myaka ya 1990 n’ubwicanyi bwakorewe abanyapolitiki batavugaga rumwe n’ubutegetsi bwa Habyarimana tariki ya 7 Mata 1994, bukozwe n’abasirikare barindaga Umukuru w’Igihugu biganjemo abari baturutse i Kanombe.

Amateka agaragaza ko Grégoire Kayibanda, Perezida wa mbere wa Repubulika y’u Rwanda, yapfuye ku wa 15 Ukuboza 1976 aguye iwe i Kavumu muri Muhanga, aho yari afungiye mu rugo nyuma yo guhirikwa ku butegetsi na Juvenal Habyarimana muri Nyakanga 1973. 

Gusa mu kiganiro cya Kanziga avuga ko umubano we Kayibanda na Habyarimana wari mwiza ndetse ko ngo Kayibanda yari yarabyaye umwana wa Habyarimana muri Batisimu.

Muri iki kiganiro, Agathe Habyarimana avuga ko nyuma yaho Kayibanda avanywe ku butegetsi, ngo Habyarimana yoherezaga abantu kujya kureba aho ari i Byumba.

Kuri Nduhungirehe asanga iki ari ikinyoma cyambaye ubusa ngo kuko yari yamufunze ndetse amwicisha inzara .

Ati ” kinyoma cyambaye ubusa ku buryo uwahoze ari Perezida Grégoire Kayibanda n’umugore we bafashwe, aho yavuze ko Perezida Habyarimana “yabitagaho”, mu gihe yabicishije inzara. “

Amb Nduhungirehe avuga bibabaje kuba ko nta jambo na rimwe yavuze ku bwicanyi bwibasiye Abatutsi mu myaka ya 1990, i Murambi, mu Bugesera, mu Mukingo, mu Kibilira, ku Kibuye n’ahandi mu gihugu, bwateguwe n’ishyaka rya Perezida, MRND.

Nduhungirehe avuga ko bitangaje kandi kuba nta jambo na rimwe ryavuze kuri Jenoside yakorewe Abatusti, ayita gusa ko yari intambara .

Asanga amagambo ya Kanziga agaragaza ko nta mpuhwe afitiye abarenga miliyoni 1 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, “bishwe n’Interahamwe, umutwe waremwe n’umugabo we kugira ngo ‘zizamuhorere’.”

Abona ko bitangaje cyane kuba nyuma y’imyaka hafi 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yemejwe n’umuryango mpuzamahanga, icengezamatwara nk’iriri ritegurwa n’umuntu utavugwaho rumwe muri politiki, utuye mu Bufaransa.

Photos:

[fluentform id="3"]