Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda w’u Rwanda, Prudence Sebahizi, yagiranye ibiganiro na Minisitiri ushinzwe ishoramari muri Leta ya Pakistan, Qaiser Ahmed Sheikh, bigamije kuzamura ubukungu no guteza imbere urwego rw’abikorera bo mu bihugu byombi.
Minisitiri Sebahizi uri mu ruzinduko rw’akazi i Islamabad muri Pakistan, yitabiriye ibi biganiro ku wa Kane, tariki ya 29 Mutarama 2026.
Ni ibiganiro byibanze ku gushaka amahirwe mashya y’ishoramari, guteza imbere ubucuruzi hagati y’u Rwanda na Pakistan, no gushyiraho urubuga rufasha abikorera bo mu bihugu byombi gukorana bya hafi, by’umwihariko mu nzego z’ubuhinzi, inganda, n’ubucuruzi mpuzamahanga.
Muri uru ruzinduko Minisitiri Sebahizi yanitabiriye igikorwa cyo kumurika Ikawa y’u Rwanda cyiswe Rwanda Coffee Festival, cyabereye muri uyu Mujyi wa Islamabad.
Ni igikorwa kigamije kugaragaza umwimerere w’Ikawa y’u Rwanda ku rwego mpuzamahanga byumwihariko ku isoko rya Pakistan.
Iki gikorwa cyafunguwe ku mugaragaro na Minisitiri Sebahizi afatanyije na Minisitiri w’Ubucuruzi wa Pakistan, Jam Kamal Khan.
Minisitiri Sebahizi yagaragaje ko u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu guteza imbere ibikomoka ku buhinzi byujuje ubuziranenge, by’umwihariko igihingwa cy’Ikawa, anashimangira ko guhuza abikorera bo mu Rwanda n’abo muri Pakistan ari ingenzi mu kugera ku iterambere rirambye.
Minisitiri Jam Kamal Khan yashimangiye ko Ikawa y’u Rwanda ifite amahirwe akomeye yo gukundwa ku isoko rya Pakistan, ndetse ko iki gikorwa bahuriyemo ari intambwe ikomeye mu gukomeza umubano n’ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi.
Yakomeje agaragaza ko iki gihugu cyo muri Aziya gifite ubushake bwo kwakira no gushyigikira ibicuruzwa by’u Rwanda ku isoko ryabo, banemeza ko ubufatanye mu by’ubucuruzi n’ishoramari buzafasha impande zombi kunguka no gukomeza umubano mwiza umaze igihe hagati y’u Rwanda na Pakistan.








