Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Népo Abdallah yasabye urubyiruko gutinyuka rugakoresha impano rwifitemo ruhanga udushya dushobora kubateza imbere.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa 17 Ukwakira 2026 ubwo Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi yakiraga Ashton Small uzwi nka Kagarara, n’itsinda rye, baganira ku guhanga udushya, kwimenyekanisha no guhindura ubuzima bwite inkuru yanditse mu gitabo cye.
Minisitiri Utumatwishima yashimiye Kagarara n’itsinda rye ku bw’ubufatanye, ubuhanga n’ibikorwa bagezeho mu kugeza inkuru ku bandi.
Yasabye urubyiruko kumenya abo ari bo, gusobanukirwa ubushobozi rufite no gukoresha impano zarwo neza kugira ngo rugere ku bikorwa by’indashyikirwa.
Yagize ati: “Nimujye muhanga udushya kandi muharanire gukora ibikomeye.”
Minisitiri Abdallah yashimangiye ko urubyiruko rukwiye kumenya ubushobozi bwihariye rufite, rukabubyaza umusaruro kandi rugaharanira kugera ku ntego zarwo.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambnare ry’Ubuhanzi, Sandrine Umutoni, yavuze ko ubuhamya bwa Kagarara butanga ubutumwa bukomeye bugaragaza ko u Rwanda ari igihugu cya buri wese, aho buri muntu akwiriye kubahwa, guhabwa agaciro no kugira amahirwe angana n’ay’abandi.
Yashimangiye ko agaciro k’umuntu kadakwiye kugenwa n’ubushobozi bw’umubiri we, ahubwo ko buri wese akwiriye guhabwa amahirwe yo kugaragaza ubushobozi afite no kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.
Ku ruhande rwe, Kagarara yagaragaje ko gutera imbere bitangirira ku kugira icyerekezo gisobanutse no kwishyiriraho intego. Yashishikarije urubyiruko gushyira ibitekerezo byarwo mu bikorwa, ntirucibwe intege n’ababishidikanyaho, ahubwo rugaharanira kubigeraho.
Yagize ati: “Iyo utangiye gushyira ibitekerezo byawe mu bikorwa, abashaka kugushyigikira bazakubona ari uko nawe ubwawe wateye intambwe.”
Yashimangiye ko gushyira ibitekerezo mu bikorwa ari ingenzi, kuko bituma abashaka gufasha umuntu babona umuhate n’iterambere rye.
Ashton Small yanagaragaje ko kutemera gucibwa intege n’abatekerezaga ko ubumuga bwe buzamubuza kugera ku bikorwa bikomeye biri mu byamufashije kugera aho ari uyu munsi.











