sangiza abandi

Minisitiri Uwimana yagaragaje uko umugore ashobora guhuza inshingano z’ubuyobozi n’izurugo

sangiza abandi

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée, yagaragaje ishusho y’umugore w’umuyobozi ushoboye guhuza inshingano z’akazi n’inshingano zo mu rugo za buri munsi, agaragaza ko bidakwiye gufatwa nk’umuzigo ahubwo ari ibintu bishoboka iyo bikozwe neza.

Ni bimwe mu byo yagarutseho mu kiganiro na RBA cyo ku munsi wo Kwibohora. Minisitiri Uwimana yavuze ko nubwo inshingano z’ubuyobozi zitoroshye, ariko zikoreka iyo umuntu atekanye mu muryango we.

Ati “Inshingano z’ubuyobozi ni inshingano ziba zitoroshye ariko zishoboka cyane lyo umuntu atekanye mu muryango. Bisaba rero ko uhuza izi nshingano zombi. Abagore b’u Rwanda bo by’umwihariko twatojwe kenshi kumenya guhuza inshingano, ukaba umuyobozi, ukaba umugore ukaba n’umubyeyi.”

Yakomeje avuga ko kuba ari Minisitiri bitamubuza kuba umugore n’umubyeyi. Iyo ageze mu rugo, ntiyinjira nka Minisitiri ahubwo yinjira nk’umugore n’umubyeyi wita ku muryango we.

Ati “Ndi Minisitiri ariko ntibituma ntaba umugore. Ntabwo ninjira iwanjye nka Minisitiri, ninjira iwanjye nkumugore, ninjira iwanjye nka mama w’abana. Mu rugo rero mba ndi umugore, mba ndi na mama w’abana. Kugira ngo bikunde ugomba gukora inshingano neza, mu nshingano ukaba Minisitiri, mu rugo ukaba umugore, ukaba mama w’abana.”

Minisitiri Uwimana yavuze ko uyu murongo wo guhuza inshingano awukuramo imbaraga kuko abana be bamufasha gukomeza kubaka umuryango utekanye. Umwana we muto afite imyaka 25, bityo inshingano zo kurera nk’umubyeyi zitakimukomereye nk’uko byahoze. Ibi bituma abasha gutanga umwanya uhagije ku nshingano za Minisiteri ayoboye.

Yakomoje no ku ruhare rw’umubyeyi mu myigire y’abana, avuga ko we yari yihaye intego yo kudaha undi muntu inshingano zo kwigisha abana be amasomo yo mu masaha ya ni mugoroba (cours du soir).

Ati “Nari nararahiye ko nta muntu uzaza kwigisha amasomo y’inyongera (cours du soir) iwanjye. Naravugaga ngo ntabwo ndi umuswa wananirwa gutoza abana banjye amasomo yo mu mashuri abanza n’ayisumbuye.”

Minisitiri Uwimana yavuze ko kuva abana be biga mu mashuri y’inshuke kugeza bageze nibura mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza, yababaga hafi mu gihe bakoraga imikoro yo mu rugo, ibintu avuga ko byamufashije kumenya uko bitwara, kumenya intege nke zabo no kubakurikirana hafi.

Mu magambo yuje ubuhamya n’ubushishozi, Uwimana Consolée yagaragaje ko umugore w’Umunyarwandakazi afite ubushobozi bwo gukora byinshi mu gihe ahaye agaciro ikigezweho kandi agakora buri kintu ku gihe cyacyo.

Yashimangiye ko ubushobozi bw’umugore butagomba gupimirwa mu nshingano imwe ahubwo bugomba kugaragarira mu mikorere myiza y’inshingano zose afite.

Ibi bijyana neza n’insanganyamatsiko y’umunsi wo kwibohora w’uyu mwaka, aho hakomeje kugarukwa ku ruhare rw’umugore mu kubaka igihugu, binyuze mu kugira uruhare mu miyoborere, mu bukungu no mu muryango.

Minisitiri Uwimana yasoje ashishikariza abagore kudacika intege, ahubwo bagaharanira kugira uruhare rugaragara mu buzima bw’igihugu no mu buzima bw’imiryango yabo. Yaboneyeho no gushimira ubuyobozi bw’igihugu bwahaye agaciro umugore, bukamushyira mu nzego zifata ibyemezo, ari nabyo bifasha mu gutuma umugore w’Umunyarwandakazi agira ijambo.

Photos:

Photos:

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

Amakuru Aheruka